Abagize Inama y'umutekano itaguye babahumuriza

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira Abagize inama y’umutekano itaguye yasuye abaturage b’utugari twa NYAKABUNGO, NYAMBARE na RWANKONJO two mu murenge wa CYUMBA bahurira mu mudugudu wa KIVURUGA mu kagari ka RWANKONJO.

Ni nyuma y’aho hagaragaye umurambo w’uwitwa KABARI Pierre mu rugabano rw’utu tugari, bityo abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ikaba yari ijyanwe no guhumuriza abaturage no kubasaba kurushaho kwicungira umutekano wabo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi Supt. Karagire Gaston yababwiye ko ibi bakora ari uguhesha isura mbi akarere bityo abasaba kwisubiraho mu maguru mashya.Yasabye abitabiriye kujya bakora irondi bitaba ibyo bagashakirwa ibihano kuko.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere yabsabye kureka amatiku adafite impamvu usanga ahanini aterwa n’ubujiji buterawa n’ishyari. Yasabye kandi abaturage kujya batanga amakuru kare baba bumvise ntibategereze kuzabivuga havuye amaraso. Yagize, ati: “Igifite akamaro si ukujya gufata mu mugongo umuryango w’uwishwe ahubwo ni ukujya gutanga amakuru y’uwamwishe. Ibi na byo ariko si ko byakabaye bigenda ahubwo hakabaye haratanzwe amakuru mbere y’uko umuntu uyu n’uyu avuga ko azica kanaka bityo hakabaho gukumira ataramwica”.

Yagarutse kandi ku tubari tumwe na tumwe dufungura nimugoroba gusa kandi nta hantu na hamwe ba nyira two baba bigeze kujya ngo barangure ikigage cyangwa urwagwa abaturage barebera ntibatange amakuru y’ibyo acuruza .

Mu gusoza, yibukije abaturage ko umutekano wabo ndetse n’uwa bagenzi babao nta wundi ureba uretse bo ubwabo bityo abasaba kujya bakora amarondo neza, abayapanga n’abayakora haba habaye ikibazo cyahungabanije umutekano ntibabimenye bakaba aba mbere babibazwaa.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*