Mayor Mudaheranwa ayoboye inama

Abari bitabiriye inama batanze ibitekerezo

Iyi ni imwe mu mvugo yakoreshejwe n’Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal ubwo yayoboraga inama yari yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’ibigo nderabuzima n’ibitaro n’abafatanyabikorwa bose mu isuku ikaba yari igamije gukaza ingamba zo kurwanya umwanda mu Karere ka Gicumbi. Iyi nama yari yitbairiwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka gicumbi Supt Karagire Gaston n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madame Benihirwe Charlotte.

Iyi nama ibaye nyuma y’ubukangurambaga bukorerwa mu mirenge n’ibigo biyirimo buri wa kabiri aho buri murenge uba ufite ikipi iwujyamo ugasura ingo zinyuranye, ahahurira abantu benshi birimo utubari na resitora n’izindi nyubako za Leta n’izigenga. Harebwa isuku muri rusange y’abantu barimo, isuku muri ibyo bigo, ubwiherero n’ibindi.

Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama harimo kunengera mu ruhame umuyobozi wese wagaragaweho umwanda ukabaije yaba ku mubiri, ku myamabaro n’ahandi, gushyira amabwiriza y’isuku ahantu hose kugira ngo buri wese ayamenye no gukurikirana ko akurikizwa ariko hatangwa ubwunganizi mu rwego rwo kunganira abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Uruganmba rwo kurwanya umwanda ntawe urutindamo kuko iyo urutinzemo uba warutsinzwe akaba ari yo mpamvu turibwihe igihe gito cyo kuba uwo mwanda wacitse ahantu hose haba mu ngo, yaba ahahurira abantu benshi. Ntabwo twakomeza kurebera ngo kugira igikorwa kuko ni cyo mubereye hariya mufasha abaturage bahinduke”.

Ku birebana n’ubwiherero hifujwe ko hakoreshwa “sato pane” muri ibi bigo, mu tubari no mu maresitora maze abitabiriye inama bagaragaza ko izi nazo zisaba amazi yo gukoreshamo kandi ahenshi amazi ari ikibazo bumvikana ko n’ahari akoreshejwe neza byatanga umusaruro ugaragara.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*