Umunyamabanga wa Leta Mukabaramba Alivera ataha Ruzizi IDP Modal yo mu murenge wa Giti

None kuwa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 guhera saa yine za mu gitondo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame Mukabaramba Alivera, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig. General Nkubito Eugene, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru Col. J.B. Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana Mudaheranwa Juvenal n’Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi Supt. Karagire Gaston batashye ku mugaragaro Umudugudu w’Iterambere (IDP MODAL VILLAGE ) wa Ruzizi .

Uyu mudugudu wa Ruzizi uri ku buso bwa Ha 6.9 ukaba ugizwe n’amazu 8 yubatswe mu mazu 4 mu kibanza kimwe ni ukuvuga ko yatujwemo imiryango 32,ukaba waratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni Magana atanu n’eshatu (Frw 503,000,000) harimo ikiguzi cy’ubutaka yubatsweho n’imirimo yo kubaka . Iyi miryango yose igizwe n’abatishoboye gusa abenshi bakaba babaga mu buzima bugoranye kuko nk’uko babyivugiye bamwe babaga mu nzu y’amabati 4 kandi ishaje.

Abahawe amazu bashimiye Nyakubahwa Perezida wa RepubulikaPaul Kagame wabatekerejeho akaba abavanye mu bwigunge ndetse abahaye n'aho kuba heza, ibibatunga birimo ubutaka n'inka ndetse n'ibikoresho byo mu rugo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere na we yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho iyi gahunda yo gutuza heza abatishoboye bityo abasobanurira ko izi nzu bahawe zirimo ibikoresho, byo mu rugo bagomba kubigirira isuku ihagije, kubibungabunga ndetse no kwirinda kubigurisha cyangwa kubitanga nk’impano.

Guverineri w'Intara yabasabye gukora cyane bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema kubashakira iterambare ribaganisha ku mibereho myiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabasabye gufatira ku nkunga bahawe bagashaka imirimo ibateza imberebityo nyuma y’umwaka umwe bakajva mu cyiciro cy’abatishoboye bakajya mu cyisumbuye. Yagize, ati: "Ubu ntimwakomeza kwitwa abatishoboye mutuye mu nzu nk’izi, turabasaba gutekereza ejo hazaza mukiteza imbere kandi turasaba n’ubuyobozi bw’Akarere kubakurikirana"

 MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*