Mayor Mudaheranwa atanga ikaze

Ibi byagaragaye mu nama yahuje Umuyobozi Mukuru (DG) Ushinzwe Igenamigambi  muri Minisiteri y’Ubuzima bwana Uwariraye Parfait n’Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal, mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere kuva saa tatu kugeza saa saba yareberaga hamwe uko akarere kashyize mu bikorwa gahunda zinyuranye zo mu buzima.

Abandi bari baratumiwe muri nama nyunguranabitekerezo ni abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima bose, Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi bose bo muri gahunda z’ubuzima. Mu byo barebye bibanze cyane cyane ku:

-          Kurwanya imirire mibi

-          Kwita ku buzima bw’umbyeyi n’umwana no

-          Kuboneza urubyaro

Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal yavuze ko akarere kashyize ingufu muri gahunda z’ubuzima n’ubwo hari aho zitaragera ku rugero rwifuzwa avuga ko ari urugamba rukomeje kugira ngo na zo zigere ku gipimo cyifuzwa. Nyuma yo kubaha ikaze, hakurikiyeho umwanya wo kugaragaza ibipimo bya gahunda zimwe na zimwe zari hasi cyane ubu zikaba zarazamutse ndetse n’izindi zitaragera ku gipimo cyifuzwa anabagaragariza ko baticaye nazo ubu ziri gushyirwamo ingufu.

Hakurikiyeho umwanya wo kugaragaza ibipimo akarere kagezeho mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi aho ababyeyi 99% babyarira kwa muganga bakitabwaho n’abana babo, gukingiza abana bigeze kuri 101%. Mu byo akarere kagifitemo imbogamizi ni ukuboneza urubyaro aho kageze kuri 45%, kugabanya imirire mibi mu bana bigeze kuri 0.7% by’abana bose bagifite imirire mibi naho 36.6% bakaba bafite ikibazo cy’ubugwingiri. Ikindi kikigaragara nk’imbogamizi ni imiryango iri ku kigero cya 25% idafite ubwiherero butujuje ibyangombwa.

Mu ijambo rye, bwana Uwariraye Parfait ndetse n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri bishimiye ibipimo akarere kamaze kugeraho bityo bakizeza ubufatanye busesuye aho kazabukenera hose. Hakurikiyeho gahunda yo gusura Ikigo Nderabuzima cya Byumba birebera uko serivisi zita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi zitangwa n’uburyo babikora banareba niba barayigize iyabo.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*