Abayobozi bari bitabiriye inama

Urukiko rw’Ikirenga bwatangiye gahunda yo kureba uburyo ubutabera bwavugururwa bukajya butangwa hagendewe ku muco. Ni muri urwo rwego no kuwa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 mu Karere ka Gicumbi kimwe no mu tundi turere habereye inama yahuriwemo n’inzego zinyuranye zirimo Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’imirenge, Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi, Abahagarariye imiryango nterankunga, abaperezida b’inkiko z’ibanze n’ab’inkiko zisumbuye z’akarere, abashinjacyaha mu rukiko rwisumbuye. Insanganyamatsiko y’iki kiganiro iragira, iti:Twakubaka dute ubucamanza n’ubushinjacyaha bubereye abanyarwanda tuvomye mu muco n’umurage w’u Rwanda tutabangamiye itegekonshinga n’amahame mpuzamahanga ?

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu bwana Muhizi Jules Aimable mu ijambo rye ry’ikaze yagaragarije abitabiriye iyi nama ko akarere ka Gicumbi gafite inkiko z’ibanze 3 ari zo Bukure, Byumba na Kaniga, Urukiko Rwisumbuye 1 rwa Gicumbi. Ikindi yabagaragarije ni ibitera bimwe mu byaha by’inshinjabyaha birimo ubuharike, ubusambanyi n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Intumwa za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ari bo Madame Kanyange Fidelite na Mutayoba Alphonse basobanuye impamvu y’iyi nama, basobanura umuco, amatekan’ubutabera mu Rwanda n’uburyo bwo guhana no kugorora abatatiye indangagaciro nyarwanda. Nyuma y’ibi biganiro byombi abayobozi n’abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo bafata imyanzuro.

Imwe mu myanzuro yafashwe harimo guha agaciro gahunda z’inteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi kuko basanze abayitabira baba bazi neza amakimbirane agaragara mu miryango kubera ko baba begeranye kandi ibyo bakabifatira kuri gacaca yaba iya kera cyangwa iya nyuma ya Jenoside. Imiryango yahuriraga hamwe ugacoca ibibazo byawo aho babaga baratoye abakuru bayo bagahamagara uwabaga yataye inshinga cyangwa yakoze ibibi bakamuhanura yananirana bakamushakira ibihano birimo no kumuca mu muryango agahabwa akato.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*