Itorero ry’igihugu ryatangijwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame kuwa 16 Ugushyingo 2007 aho yabwiye abanyarwanda ko  Itorero ry’Igihugu ari umwihariko w’abanyarwanda kandi ukomoka ku muco nyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal mu gutangiza iyi nama kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017 mu rwego rwo kurebera hamwe aho imyiteguro igeze yo gutegura itorero ry’umudugudu, nawe yagarutse ku kamaro k’Itorero ry’igihugu abibutsa ko atari gahunda ije ari nshyashya ahubwo abanyarwanda bamaze kuyimenyera bityo abasaba gushyiramo ingufu kugira ngo uyu mwaka izarusheho kubyazwa umusaruro.

Itorwro ry’umudugudu ryitabirwa n’abatuye umudugudu bose ni ukuvuga urubyiruko, kuva ku myaka 14 kuzamura n’abakuze akaba ari urubuga abaryitabiriye batozwa gukunda igihugu n’indangagaciro na kirazira byo mu muco nyarwanda.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*