None kuwa gatatu tariki ya 1 Ugushyingo mu cyumba cy’inama cya FIAT giherereye mu karere ka Gicumbi, hateraniye inama hateraniye inama ihuriyemo inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’umutekano zo mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bari bagamije kungurana ibitekerezo by’uburyo bakumira ibicuruzwa byiganjemo ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda bitanyuza ku mupaka wemewe ngo bisore.
Iyi nama yarebaga uturere 2 tubiri kuri 5 tugize Intara y’Amajyaruguru ari two Burera na Gicumbi bityo ikaba yari yitabiriwe n’Anbanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’Imirenge by’utu turere. Iki kibazo cyakunze kugarukwaho kenshi muri utu turere aho hari umutwe utunda ibi biyobyabwenge ku buryo wageze aho ugasa n’uwigometse aho basenyeraga cyangwa bakica abantu cyangwa amatungo y’ababaga babatanzeho amakuru.
Guverneri w’Intara y’Amajayaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko iki kibazo kigomba kurangira kuko kidakomeye kurusha urugamba rwo kubohora igihugu asoza ashimangira ko kigiye gukemuka burundu ku bufatanye bw’i nzego zose uhereye mu z’ibanze n’abaturage aho bagomba gutanga amakuru ku gihe.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yagize, ati: “Ibiyobyabwenge n’ibisindisha na magendu tubifata nk’icyorezo tugomba guhangana na cyo nk’abarwanya iterabwoba (terrorism).Uretse no kuba kubinywa ari bibi, magendu imunga igihugu, mumenye ko kwiyemeza kwa mbere bijyana no gukoresha ukuri no kutajenjeka.”
Yashoje agira ati: “mu rwego rwo gukumira ibiyobyabwenge na magendu tugiye gushyiraho ‘Mobile Force’ (Abapolisi bagenzura) igamije gufasha abari basanzwe babikumira. Turanashyiraho n’agashami k’ubugenzacyaha ka CID kagamije gushakisha amakuru kandi nihabaho ubufatanye nk’uko twabikoze ahandi, biraza gukemuka.”
Impamvu iki kibazo cyakomeje kuba ingorabahizi ni uko nta bushobozi buhagije buhari bwafasha mu guhangana na cyo mu kubikumira burimo amafaranga n’imodoka ihoraho yo guhita igera aho abo bacuruzi banyura igihe batanze amakuru ko babyambukije bityo Komisrei Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro Richard Tushabe akaba yavuze ko bagiye kureba uburyo haboneka imodoka 1 muri buri karere yo kwifashisha ndetse n’amafaranga yakwifashishwa mu gushaka amakuru.
MUTUMWA Vincent
Public Relations, Media and Communication Officer
Gicumbi District
Tel: +250 788487894
E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw