Abayobozi bari bitabiriye inama ya RGB muri Hoteli Urumuli

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 ugushyingo 2017 guhera saa yine za mu gitondo muri hoteli Urumuli iherereye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ni ho habereye umuhango wo kugaragarariza Abayobozi n’abafatanyabikorwa banyuranye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye .

Uyu muhango wari witabiriwe n’Umukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere Myiza Prof Shyaka Anastase, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Servilien akaba n’Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu, abaAbafatanyabikorwa barimo Umuyobozi wa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP) Stephen Rodrigues, Ambasaderi w’Igihugu cya Suwede mu Rwanda, abahagarariye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, abo mu mitwe ya politiki, Inama Nkuru y’itangazamakuru, Abayobozi b’Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Abagize Biro y’Inama Njyanama z’Uturere, Abayobozi b’uturere n’Abahagarariye Inzego z’ibanze, inzego z’abagore n’urubyiruko, abahagarariye abikorera, amadine n’amatorero.

Prof Shyaka Anastase, mbere y’uko ageza ku bitabiriye raporo urwego abereye Umuyobozi ruheruka gusohora ku bijyanye n’ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye yavuze ko Abanyarwanda bishimiye ubwisanzure bafite, ariko ngo muri serivise z’ubuhinzi n’ubworozi hari hakaba hari ibigomba kunozwa. Yakomeje ashimira Intara y’Amajyaruguru  ko ari yo yaje ku isonga mu gihugu cyose n’amanota 75%. Yagize ati: Uyu mwaka Intara y’Amajyaruguru yabaye iya mbere, akarere ka mbere mu gihugu hose ni ak’iyi Ntara,  ariko no muri rusange ufashe uterere twose ukaduteranya, ugakora impuzandengo iyi Ntara iba iya mbere”. Akarere kabaye aka mbere mu gihugu cyose ni aka Burera.

Ikindi yagaragarije abitabiriye uyu muhango ni uko uturere 10 twa mbere 4 ni utwo mu Ntara y’Amajyaruguru naho muri 12 twa mbere uturere twose two muri iyi Ntara turimo gusa yongeraho ko n’ubwo bimeze bityo hari ibigikenewe gukorwa.

Yakomeje agira ati: “Hari uturere twagaragaje impinduka zigaragara nk’Akarere ka gicumbi hari ibyo twari twabagiriyeho inama umwaka ushize barabikosoye bivuze ko ugira umugira inama mu Ntara y’Amajyaruguru aba atagosorera mu rucaca”.

Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal yagaragaje imbogamimizi bahuye nazo ndetse agaragaza uburyo bagenda bazisohokamo cyane cyane ku bijyanye na ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresha agaragagaza ko ingwate batanga (garantie) bajya bongeraho n’iy’abakozi bakoresha bikajya mu masezerano.

MUTUMWA Vincent

PRMCO / Gicumbi District

Tel: 0788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gmail.com

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*