Mayor Mudaheranwa n'abandi bari bitabiriye

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wahujwe n’uwo kurwanya SIDA ku rwego rw’Akarere byabereye mu murenge wa Rutare mu kagari ka Gatwaro aho Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal, ari hamwe na Madamu Umumararungu Didancienne Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Nama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi banyuranye n’Uhagarariye Polisi bifatanije n’abantu bafite ubumuga, abanduye Virusi Itera SIDA ndetse n’abaturage b’uyu murenge.

 Ibi birori byabimburiwe n’umukino wa sitball wahuje Ikipi y’abakobwa y’abafite ubumuga Gicumbi Stars n’abahungu nabo bafite ubumuga ukaza kurangira batsinze abahungu. Iyi kipi imaze gutwara ibikombe 15 mu gihe cy’imyaka 7 ni ukuvuga harimo ibya shampiyona y’igihugu 7 harimo 2 by’ Umurenge Kagame Cup ni ukuvuga 1 cyo ku rwego rw’Intara na kimwe cyo ku rwego rw’igihugu, harimo 5 bya shampiyona y’igihugu, n’icy’abahungu 1 cy’UKC cyo mu Ntara.

Yaba NGIRUMWAMI Boniface umwe mu bafite agakoko gatera SIDA, yaba MUTUYEYEZU Ernestine umwe mu bafite ubumuga bari muri koperative TWIYUBAKE bavuze ko bashimira igihugu cyabo kibitayeho mu kuborohereza kubona imiti ndetse no kubahuriza mu mashyirahamwe ubu bakaba biteza imbere nk’abandi bose badafite agakoko gatera SIDA ndetse n’ubumuga. Bashimye cyane ko amazina mabi ndetse n’ihezwa kuri bamwe bitakirangwa kuri bo ubu bafatwa nk’abandi kandi no muri gahunda zinyuranye bazigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere mu ijambo rye yababwiye ko kuza i Rutare atari impanuka ahubwo ari ukubera intambwe bamaze gutera aho Koperative Twiyubake y’abafite ubumuga igeze kure kandi ibikorwa byayo byivugira. Ikindi yabasabye ni ugushimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ku isonga Intore Izirusha Intambwe Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda winjije u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga igaha agaciro abafite ubumuga. Yakomeje asaba ibigo binyuranye kujya baha isoko bitishe amategeko ariho guha amahirwe aba bafite ubumuga nabo bagatsindira isoko ry’ibyo bakora naho ibirebana n’isoko ry’ubuki yavuze ko igihe cyose bwabonetse bazafatanya kugira ngo batazajya bagenda.

Ku bijyanye na Virusi itera SIDA yashimiye abagize ubutwari bwo kujya kwipimisha ku bushake ubu basanga baranduye ntibacike intege ubu akaba ari bo bari gutanga ubuhamya bugaragaza icyizere bafite cyo kubaho mu gihe kirambye kandi anabashimira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu nabo bafitemo uruhare rugaragara ndetse kurusha abavuga ko batanduye ako gakoko. Yashoje asaba buri wese kugira uruhare mu guca ingeso mbi zo guhohotera abana b’abakobwa b’abanyeshuri ndetse n’abatiga babatera inda zitateganijwe. Baba abantu bafite ubumuga baba abafite Virusi itera SIDA, Umuyobozi w’Akarere yabijeje ubufatanye muri byose aho bishoboka.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO / Gicumbi District

Tel: 0788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gmail.com

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*