Liberakurora Boniface Uhagarariye Abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi

Bwana Liberakurora Boniface Umuyobozi w’abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye Umunsi Mukuru w’Abantu Bafite Ubumuga wijihirijwe mu murenge wa Rutare kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017, yagize ati: “dushimishijwe n’amazina twakuweho nka ruhuma, kaboko, kaguru tukaba tubikesha Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda dushimira cyane. Impinduka nyazo ni iziganisha ku iterambere rirambye kandi ridaheza tukaba natwe muri iryo terambere tutarasigaye inyuma ubu tukaba dufite icyerekezo 2021 twagereranije n’ingazi kuko kuyizamukaho bikunda”.

Yakomeje asobanura izo ngazi aho yavuze ko iya 1 ari uko ufite ubumuga aho ari hose agomba guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo, bakaba baratanze amagare ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere na World Vision. Ingazi ya 2 yavuze ko ari ugusana izi nyunganirangingo n’insimburangingo ndetse no kuvuzwa. Iya 3 ni ukureba uburyo batuzwa ahajyanye n’ubumuga bafite. Iya 4 ni uguhabwa ubumenyi bunyuranye biga mu mashuri abanza, ay’imyuga,ayisumbuye n’aya kaminuza. Iya 5ni  ugushakira ubushobozi amakoperative yabo. Iya 6 ni ukubahuriza hamwe bakagira Ihuriro ryabafasha kugendera mu cyerekezo rusange cy’igihugu.

Ikindi yagaragaje ni uko muri buri murenge bafite imizinga ya kinyarwanda hakaba hagenda hashakishwa imizinga igendanye n’igihe babifashijwemo na World Vision ndetse n’abashinwa bakaba baremeye kudufasha. Gicumbi Stars bafite koperative y’ubudozi aho bafite imashini zigendanye n’igihe tukaba dusaba ibigo by’amashuri kuduha isoko. Bafite na Salon de coiffure aho bogosha. Ikindikandi ni uko mu gihugu cyose ari bo bafite ibikombe byinshi. Byongeye yagaragaje ko bateguye gahunda mbaturamikorere aho bagenda bayishyira mu bikorwa ku bufatanye bw’ ubuyobozi bw’Akarere. Ku birebana n’akabando k’iminsi k’abafite ubumuga, turasaba ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo badukorere ubuvugizi mu mirenge, mu bigo nderabuzima, mu bigo by’amashuri kujya babaha akazi. Akandi kabando bishatsemo ni uburyo bwo gukora Campus DREAM OF DISABILITY COMPANY ikaba ifite ibyangombwa bya RDB.

Mu gusoza yagaragaje ko n’ubwo bafite ubumuga mu mutwe ho nta bumuga bafite bakaba biteguye gupiganirwa amasoko anyuranye. Yavuze ko bahawe nk’isoko ry’isuku barikora neza kuko babjya batanga n’akazi ku badafite ubumuga. Ikindi bakomeje kujya mu mirenge gushingayo amakipi. My Rwanda ni bo bafite bafite abakinnyi benshi mu ikipi y’igihugu. Ubu bafite gahunda yo korora inkoko zo mu Bushinwa.

Uwatanze ubuhamya yavuze ko ubu nta kibazo bagifite kubera ko Leta y’Ubumwe yabakanguriye kwibumbira mu mashyirahamwe kuva 2016 aho bari 73 harimo 34 b’igitsina gabo na 39 b’igitsina gore ubu bakaba baraguze ikibanza bubakamo inzu, bafite imizinga igezweho aho bamaze gusarura incuro 2 kg 54 z’ubuki.  Imbogamizi nta bikoresho bigenda n’igihe byo gukoresha mu guhakura .

 

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO / Gicumbi District

Tel: 0788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gmail.com

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*