Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2017 kuva saa moya za mu gitondo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere yatangije ku mugararagaro mu Karere ka Gicumbi Siporo ikorwa abayitabiriye bagenda n’amaguru ahantu harehare izwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Car Free Day”. Iyi siporo yatangiriye muri Santeri y’ubucuruzi ya kageyo isorezwa kuri sitade ya Gicumbi ahari km 9. Yitabiriwe kandi na bamwe mu Bajayanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abahagariye Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zikorera mu Karere ka Gicumbi, abahagarariye ibigo binyuranye bikorera mu Karere ka gicumbi, abikorera hamwe n’abaturage bo mu mirenge ya Byumba, Kageyo na Rukomo.

Iyi siporo yasoreje kuri Sitade ya Gicumbi, isozwa n’imyitozo ngororamubiri inyuranye, kwipimisha ko ibiro umuntu afite bijyanye n’uburebure bwe (BMI) bityewe n’imirire umuntu aba afite, kwipimisha diyabeti n’izindi ndwara kandi ku buntu, guhabwa ibiganiro biganisha ku kamaro ko gukora siporo. Umuyobozi w’Akarere mu ijambo rye ry’ikaze yashimiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuba yaje gutangiza ku mugaragaro iyi siporo mu Karere ka Gicumbi ndetse anashimira abaturage bitabiriye. Yakomeje avuga ko iyi siporo yari yaratangiye asaba abitabiriye kumenya ko ari inyungu kuri bo kuyitabira badahaswe. Yashoje ashimira amatsinda anyuranye akora siporo mu gitondo cyangwa nimugoroba ndetse na weekend asaba abataritabira aya matsinda ya siporo kwihutira kuyajyamo.

Guverineri Gatabazi yashimiye abanyagicumbi bitabiriye iyi siporo anaboneraho umwanya wo kubashimira uburyo Gicumbi yitwaye neza mu matora ya Perezida wa Repubulika bakitorera Nyakubahwa Paul Kagame abasaba gushyira ingufu mu iterambere ryihuse. Yagize, ati: “Dufite amahirwe yo kugira Intwararumuri mureke dukomeze tuyoborwe n’urugero rwiza rwa Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u RWANDA Intore Izirusha Intambwe”. Yashoje asaba ko iyi siporo igomba kujya ikorwa buri kwezi kandi buri karere kagashyiraho umunsi wako, akarere ka Gicumbi kakazajya kayikora kuwa gatandatu wa 2 wa buri kwezi nk’uko byatangajwe na madame Charlotte Benihirwe, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. Aka karere ka Gicumbi kakaba kbaye aka kabiri nyuma y’aka Musanze Guverineri atangirijemo iyi Car Free Day.

 

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO / Gicumbi District

Tel: 0788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gmail.com

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*