Madame Benihirwe Charlotte ayoboye inama y'uburezi

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gutanga uburezi bunoze hitabwa ku ireme ry’uburezi, mu Rwunge  rw’amashuri  rw’Umubyeyi Ugira inama nziza (Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil) Byumba, hateraniye inama y’uburezi yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage afatanije n’Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi. Iyi nama yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge, Abayobozi b’Ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, abafatanyabikorwa bose mu burezi mu karere ka Gicumbi n’abahagarariye Komite z’ababyeyi mu mirenge.

Barebeye hamwe ingingo 3 zirimo kurebera hamwe uko umwaka w’amashuri 2017 ndetse n’uko itangira ry’umwaka w’amashuri 2018 rihagaze ndetse no gufata ingamba zigamije kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi aho barebeye hamwe uko gufatira ifunguro ku ishuri no guta ishuri bihagaze nyuma bafatira hamwe ingamba zo gukurikirana abanyeshuri no gucunga neza inkunga bahabwa ndetse n’iyo ababyeyi batanga kuko iba igomba gukoreshwa icyo yagenewe. Ikindi bagarutseho  ni ugukoresha neza ubusitani bw’ikigo bahingamo ibiribwa binyuranye aho guhingamo ibyo babonye ahubwo bagahingamo ibifitanye isano n’ibiribwa bikenerwa ku ishuri.

Ikindi bagarutseho ni ukongera ibikoresho bya siporo mu bigo by’amashuri ndetse no gukora ibibuga ibi bikaba bireba ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bakaba basabwa kubafasha kubera ko ibibuga n’imipira birenze ubushobozi bw’imirenge.

Ku birebana no kuzamura ireme ry’uburezi muri uyu mwaka wa 2018, inama yagarutse ku myitwarire haba ku banyehuri haba no ku barimu basanga ko ari ngombwa kugira imyitwrire myiza kugira ngo hazaboneke umusaruro wifuzwa. Ikindi ni ugukorera ku gihe hubahirizwa ingengabihe yashyizweho ndetse n’amasaha y’akazi. Mu rwego rwo kubigeraho ni uko abanyeshuri bose bajya bafatira ifunguro ku ishuri nk’uko bisabwa kugira ngo abataha kure bajye babasha gukurikira neza nta kibazo bafite cy’inzara. Bagomba kandi gushishikariza abanyeshuri gukorera mu matsinda ndetse no guhabwa imikoro myinshi kandi igakosorwa.  

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: (+ 250 788487894)

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*