Abayobozi banyuranye bari bitabiriye

 

Mu murenge wa Rushaki niho hizihirijwe ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere ka Gicumbi Umunsi Mpuzamahanga Ngaruka mwaka w’Ubwitange kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018. Ibirori byabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye byibanze ku gufasha abatishoboye barwanya umwanda neetse batera ibiti bivangwa n’imyaka.

Mu bikorwa 3 byakozwe harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka 5,500 bikaba byatewe kuri ha 12, kubakira ubwiherero umuturage utishoboye witwa Mudaheranwa Jean Damascene utuye mu mudugudu wa Rumuli akagari ka Karurama, no gukurungira inzu y’umukecuru witwa Nsekambabaye Felicite wo mu mudugudu wa Nkamba akagari ka Kamutora aba bombi bakaba bishimye cyane uburyo babafashijwe kuko  nta n’abana bafite bo kubunganira kandi nta n’ubushobozi bafite bwo kwiyubakira cyangwa kwikorera indi mirimo byitwa ko ivunanye kubera ubumuga bafite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru bwana Jabo Paul yasabye abaturage kwitanga nk’imwe mu mpamvu yatuma barushaho kwiteza imbere no  gushyigikirana kandi nta nyungu bagamije, avuga ko bishyize hamwe bajya baremera buri umwe kandi imibereho  yabo ikarushaho guhinduka neza. Yagize, ati “Iyo bavuze ubukorerabushake mwumva ari  amagambo maremare gusa hari byinshi byabasigira nk’isomo, kuko wiyemeje gukora cyane kurusha uko wakoraga  ndetse ugashimishwa no  kwitanga ufasha bagenzi bawe, ni bimwe mubyo kwishimira , kuba mwarafashije  ingabo kubohora U Rwanda hakaboneka umutekano, tugomba gukomeza umuco w’ubukorerabushake no kwitanga.”

Barayagwiza Focus ni umwe mu rubyiruko rwahawe igihembo nk’indashyikirwa mu murenge wa Rushaki, nk’umwe mu bagerageza kwigisha abaturage kureka gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, aho abaganiriza ingaruka zabyo kandi akabikora nta gihembo agamije.

Mukarubuga Xavera  nawe yahembwe nk’indashyikirwa muri uyu murenge, kuko  akunze gukora ibikorwa by’ubukangurambaga bw’isuku cyane mu baturage  nta nyungu agamije, dore ko  arangwa no guhandura amavunja abaturage batuye mu midugudu itandukanye kandi ntamuntu wabimusabye , usibye kwitanga nta gihembo azahabwa , no gukunda ikiremwamuntu.

Umushyitsi Mukuru Madame Twizeyeyezu Josee, komiseri mu Itorero ry’Igihugu yagarutse ku nsanganyamatsiko igira, iti: “ Ubwitange nk’Indangagaciro izira igihe” maze asaba abari bitabiriye ko bagomba kuzirikana kwita ku batishoboye no kurwana ishyaka ugamije kwitanga. Yavuze ko ibi ari ibikorwa by’indashyikirwa kandi ko Atari inzaduka bifite aho bikomoka kuko amateka y’igihugu cyacu yaranzwe n’iyi ndangagaciro.

 

 

MUTUMWA Vincent                                                                                             

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: + 250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*