Minisitiri Mukeshimana hagati ya Guverineri Gatabazi na Ian Wood ku Mulindi

Abahinzi b’icyayi cyo ku Mulindi kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2018 bishimiye ibyo bamaze kugeraho muri iyi myaka 4 ishize. Umusaruro w’icyayi w’aba bahinzi utunganyirizwa mu ruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi ruherereye mu Kagari ka Mulindi umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi aho rumaze imyaka 55.

Mu mwaka wa 2012 uru ruganda ni bwo rwongerewe ubushobozi n’Umushoramari wo mu Bwongereza Ian WOOD waje akarwongeramo ibikoresho bigendanye n’igihe mu rwego rwo kugira ngo umusaruro rwatangaga wiyongere kandi runatunganye icyayi cyiza kurusha icyo rwatunganyaga mbere ibi bikaba byaramuhesheje kugira imigabane muri uru ruganda ingana na 55% naho abahinzi bagasigarana 45%.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda udahwema gushakira abanyarwanda icyabateza imbere anashimira Ian Wood wemeye gushora imari ye mu Rwanda kuko afite n’ahandi akorera. Yashoje yizeza ubufasha aba bahinzi bagiye kwegurirwa uru ruganda aho yavuze ko rudashobora gusubira inyuma.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Madame Mukeshimana Gelardine. Mu ijambo rye yasabye abahinzi b’icyayi basanzwe bakorana n’uru ruganda kwagura ubuso basanzwe bahingaho kugira ngo bakomeze kwiteza imbere kandi bagakora biteguye ko mu myaka itatu iri imbere bazaba beguriwe imigabane ingana na 55% yarifitwe n’Umushoramari Ian Wood bityo bakegukana  imigabane y’uru ruganda yose ingana na 100%. Yashoje abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe, bakongera imigabane muri uru ruganda kugira ngo rukomeza kubabyarira inyungu nyinshi cyane Yagize, ati “Uruganda rwa Mulindi ruraduha amasomo menshi ariko akomeye. Ni uko ubuhinzi n’ubworozi  musabwa kubikora kinyamwuga, nk’uko umushoramari yongeyemo amafaranga menshi namwe musabwa gushyiramo imigabane ifatika kuko mwahawe amasomo ahagije.

Bamwe mu batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho harimo abavuga ko byabafashije kurihira abana babo mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza. Ikindi ngo ni uko mu ngo zabo hahindutse byinshi mu buryo bw’imiturire n’imibereho myiza muri rusange. Ibi byavuzwe na Ngendahimana Joseph watangiye gukorana na Murindi Tea Factory mu 1985, avuga ko byamufashije kwiyubakira inzu nziza abanamo n’umuryango we kandi ko nta kibazo k’imibereho bajya bagira.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: + 250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*