Abayobozi bari bitabiriye Umunsi Mukuri w'Intwari z'igihugu

Mu karere ka Gicumbi kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu midugudu yose bizihije ku ncuro ya 24 Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, ku rwego rw’ Akarere ukabba wabereye mu Murenge wa Bwisige mu kagari ka Nyabushingitwa mu mudugudu wa Warufu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira, iti: “DUKOMEZE UBUTWARI, TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA

Uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cy’ubutwari kuva kuwa 24 kugeza kuwa 31 Mutarama, 2018 kikaba cyaranzwe n’ibiganiro binyuranye mu midugudu byatangiwe muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, mu nteko z’abaturage no mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama, bikaza gusozwa n’igitaramo cy’uburere mboneragihugu kirata ubutwari bw’intwari z’u Rwanda cyabereye muri Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga (UTAB) ndetse no muri G. S de Lasalle aho cyasusurukijwe na Clubs z’umuco n’Ubutwari zo mu mashuri ya G.S de Lasalle, G.S Inyange, E.S Kageyo na E.P Gcurabwenge. Muri iki gitaramo hatanzwe ikiganiro ku muco w’ubutwari muri UTAB gitangwa na Madame Ugizeneza Janviere Ushinzwe Ubushakashatsi mu kigo cy’Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe naho muri G.S de Lasalle gitangwa na Major Tharcisse Mfizi.

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018 ibirori byaranzwe n’imbyino, indirimbo ubuhamya n’umuvugo birata ubutwari bw’ababohoye igihugu cyacu, baha icyubahiro Intwari z’Igihugu, bazishimira, bazisingiza kandi banazirata kubera ko zitangiye u Rwanda mu bihe bikomeye. Abagore bashimiye Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aho bagize, bati: “Umugore yari uwo mu gikari, ariko uyu munsi umugore yamushubije agaciro, imirimo yose yaba iya Leta cyangwa indi yose umugore ayihuriraho n’umugabo kandi bose bagatanga umusaruro kimwe”.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal yagarutse ku Nsanganyamatsiko igira, iti: “DUKOMEZE UBUTWARI, TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA” avuga ko ikigamijwe ari ugushingira ku butwari no ku byo u Rwanda rumaze kugeraho, twese nk’abitsamuye tukareba imbere, duharanira gukomeza kubaka u Rwanda mu bihe biri imbere. Yagize ati: “Ubutwari ni imwe mu ndangaciro igihugu cyacu cyashyize imbere igomba kubakirwaho ibyo dukora byose. Insanganyamatsiko iduhamagarira gusigasira no kurinda ibyo twagejejweho n’izi ntwari twibuka uyu munsi”.

 

 

 

MUTUMWA Vincent                                                                                             

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: + 250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*