Bwana Kayombya Dieudonne Perezida w'Inama Njyanam y'Akarere ka Gicumbi atanga umurongo w'umwiherero

Mu rwego rwo kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’abaturage bahagarariye, Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi batangiye umwiherero w’iminsi itatu ni ukuvuga kuva none kuwa 02-04/02/2018. Uyu mwiherero urabera muri Hoteli Golf yo mu karere ka Karongi ukaba wanatumiwemo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere w’Agateganyo bwana Nzabonimpa Deogratias, Abayobozi b’Amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere n’Intara y’Amajyaruguru, Abagize Inama Njyanama ahagarariye abandi ku rwego rw’imirenge na bamwe mu bakozi bakorera ku rwego rw’Akarere.

Muri uyu mwiherero barungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abanyagucumbi cyane cyane abagaragara ko bakiri inyuma mu kwiteza imbere nabo biteze imbere badategereje ak’imuhana. Bazanahabwa ibiganiro n’Inzego z’ubuyobozi bunyuranye bw’igihugu cyacu ndetse n’Inzego z’umutekano.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza (RGB) Ushinzwe Ishimi Rikurikirana Itangwa rya Serivisi, Imiyoborere Myiza n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) Madame Kazayire Judith yatanze ikiganiro gifite insangamatsiko igira iti: “Ibiranga Umuyobozi mwiza (Characteristics of a Good Leader)” abasobanurira ibintu 7 bimuranga birimo: kubera abandi urugero, guhanga udushya, kureba kure, kwitanga, kugirira abandi (abo akorana nabo baba abo ku rwego rwe ndetse n’abo ayobora) icyizere, gusangira no gusangiza abandi amakuru. Yakomeje ababwira ko bagomba gukora bazirikana umuturage kuko ari we bakorera mbere ya byose kandi na we aba afite icyo abatezeho.

Yashoje abashimira ko umwaka ushize akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa 7 mu gihugu n’amanota 75.4% muri raporo y’ubushakashatsi ku “Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye Citizen Report Card” bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza buri kwezi abasaba gukomereza aho.

Umuyobozi wa Burigade ya 511 Col. Emmanuel RUGAZORA yabaganiriye ku mutekano rusange aho yabanje kubasobanurira ko umutekano utareba abasirikare cyangwa abapolisi gusa ahubwo ureba buri wese.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yabahaye ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Inshingano n’ubufatanye hagati y’Inzego zikorera mu karere”, asaba abajyanama kumenya ko nta kindi bashinzwe uretse guhagararira abaturage b’umurenge akomokamo. Yababwiye ko bagomba kumenya ubuzima abaturage babayeho, kumenya gahunda zibagenewe no kubasaba kugiramo uruhare bakareka kubiharira abayobozi gusa.

MUTUMWA Vincent                                                                                             

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: + 250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*