Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Ngirente Edouard n'abandi bayobozi bari baje kumwakira i Gicumbi

Mu murenge wa MANYAGIRO, akagari ka RUSEKERA umudugudu wa REBERO mu Karere ka Gicumbi ni ho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu gahunda yo gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’ubukangurambaga bugamije ireme ry’uburezi (Education Quality Enhancement Awareness Campaign). Uyu muhango wabereye mu kigo cy’ishuri cya G.S KAGOROGORO none kuwa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018 ukayoborwa na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe NGIRENTE Edouard witabiriwe kandi na Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminsitiri Madame Marie Solange Kayisire n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Harelimana Cyriaque, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi.

Iri shuri riherereye ku birometero 19 uvuye ku biro by’Akarere rikaba rifite ibyumba by’amashuri 12 bishya byuzuye ndetse n’ubwiherero 12 aho byafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe akanasura n’amatarasi y’indinganire yegereye iri shuri muri uyu murenge. Ibi byumba ndetse n’ubwiherero byatwaye amafaranga agera kuri Frw 264,000,000 muri yo REB ikaba yaratanze Frw 145,070,100 n’ibikoresho byakoreshejwe harimo amasima, amabati n’ibindi. Ibindi bikorwa bisigaye akaba ari uruhare rw’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa.

Akarere ka Gicumbi huzuye ibyumba by’amashuri 30 n’ubwiherero 36. Gafite  ibigo by’amashuri abanza 104 muri byo 76 bikaba bifite mudasobwa (one laptop per child) naho mu bigo 68 by,amashuri yisumbuye, 65 bikaba ari byo bifite computer room. Kubigendanye n’imyigire n’imyigishirize mu karere hari abarimu 1,445 bo mumashuri abanza, 99% muri bo bafite imyamyabushobozi yo kwigisha muri iki cyiciro naho mu mashuri yisumbuye hari abarimu 1,154 harimo 79% babifitiye impamyabushobozi.

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Mari Vianney yavuze ko mu Ntara y’Amajyaruguru huzuye  ibyumba 146 birimo 30 byo mu Karere ka Gicumbi ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera ko yongereye ibyumba by’amashuri ahantu hose kandi bikegera abaturage. Yashoje avuga ko ibigo by’amashuri byegereye amazi bigiye kugira pepiniyeri y’imbuto ndetse n’abana bakazitera iwabo mu rugo.

Mu ijambo ry’Umushyitsi Mukuru Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, yavuze ko uburezi bufite ireme ari bwo buzageza u Rwanda ku iterambere rwifuza bityo kurigeraho akaba ari ugukuraho imbogamizi zose zirimo guha akazi no gukoresha abana imirimo yo mu rugo, mu cyayi n’ahandi. Ikindi yagarutseho ni isuku ku bana n’ahantu hose muri rusange kandi bakayitoza abana. Yashoje ashimira abaturage ko bubatse amashuri meza ababwira ko kubaka ari kimwe ndetse no gufata neza ibyubatswe ari ikindi abasaba kuzajya bayakurikirana ndetse bakongeramo ibibuzemo nk’ibigega bifata amazi n’ibindi.

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: + 250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*