Abayobozi bari bitabiriye ibirori

Mu karere ka Gicumbi kimwe n’ahandi hose mu Rwanda ndetse n’isi yose, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Werurwe 2018 mu murenge wa MUTETE Umuyobozi w’Akarere bwana MUDAHERANWA Juvenal, ari hamwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi SP Karagire Gaston bakiriye Depite Chantal Kabasinga wari n’Umushyitsi Mukuru na Depite Suzana Mukayijore n’Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera mu Nama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu Madame NYIRANKUNDABERA Jeannine,

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Gicumbi Madame UWAMURERA Olive yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame wabonye ko hari agaciro bavukijwe agafata umwanzuro wo kukabasubiza, biyo asaba abagore bose kutitesha ako gaciro bahawe, barwarwanya umwanda, indwara ziterwa n’imirire mibi, n’ibindi.

NYIRANKUNDABERA Jeannine Komisiyo y’ubutabera mu Nama y’Igihugu y’Abagore ukurusha umugore akurusha urugo, turasabwa kujya mu midugudu, turwanye umwanda, indwra ziterwa n’imirire mibi.

MUKANIYONSABA Chantal wo mu Kagari ka MUSENYI, muri uyu murenge witeje imbere nyuma yo gusohoka mu kibazo cy’ihungabana yari yaratejwe na jenoside yakorewe abatutsi abifashijwemo na CARITAS RWANDA Diyosezi ya byumba aho yabahaye ingurube n’imirama ya za karoti, inzuzi aho amaze kubona umusaruro w’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda (frw 100,000) akomoka ku bihaza agenda agurisha kandi n’ubu bikaba bikiriho.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo kugaburira abana bato indyo yuzuye, kuremera ku bufatanye na CARITAS RWANDA Diyoseze ya BYUMBA. Hakurikiyeho gahunda yo kuremera abagore batishoboye aho bahawe amatungo magufi n’amafaranga 218,450.

Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku mahirwe abagore bahawe abasaba kugira uruhare mu mguhindura umuryango nyarwanda barwanya umwnada, imirire mibi, inda zitifuzwa mu bana b’abakobwa.

Depite Mukayijore wari umushyitsi mukuru yavuze ko uteje imbere umugore aba ateje imbere igihugu kuko ukurusha abagore akurusha igihugu cyiza gitekanye, kizira umwanda, gitemba amata n’ubuki.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*