Abitabiriye inama ku iteganyagihe

Ejo hashize kuwa 19 Werurwe 2018 mu cyumba cy’inama cya Nice Garden guhera saa saba habereye inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu bwana Muhizi Jules Aimable ku bufatanye n’abakozi batatu bo muri Serivisi z’Iteganyagihe mu gihugu ari bo Twagirayezu Innocent, Higiro Steven na Rusaro Joyce ndetse n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Karagire Gaston. Iyio nama kandi yari yatumiwemo n’Ubuyobozi bw’Ingabo ariko ntibabasha kuyitabira kubera indi mirimo yihutirwaga bari bafite.

Mu ijambo rye atangiza iyi nama ku mugaragaro, bwana Muhizi Jules Aimable yabwiye abayitabiriye bose barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu mirenge ndetse n’abaturage bahagarariye abahinzi mu mirenge ko ibereye igihe akaba ari amahirwe akarere kose kagize yo kwitegura. Yagize, ati: “tugiye kurebera hamwe ibipimo by’imvura dufite biri budufashe gufata ingamba zo kuyikoresha uko bikwiye ndetse no kwitegura ingaruka mbi zishobora guterwa nayo”.

Abakozi bo muri Serivisi z’Iteganyagihe bagaragarije abitabiriye inama ko akarere ka Gicumbi gafite imvura ihagije kandi yatangiye kare. Bavuze ko iyi mvura ishobora guhagarara kugwa hagati y’amatariki ya 30 Gicurasi n’iya 05 Kamena 2018 banagaragaza ko izaba ari imvura nyinshi cyane.

Abaitabiriye inama bafashe ingamba zo gutangira gukumira Ibiza bishobora kuzaterwa nayo basibura kandi bacukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye, gushishikariza abaturage kuzirika neza ibisenge by’amazu yabo, gushyira imirindankuba ku mazu y’ubuyobozi, ibigo by’amashuri n’amavuriro ndetse no ku mazu anyuranye y’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa harimo insengero z’abanyamadini n’amatorero n’ahandi.

Indi ngamba bafashe ni ugukangurira abaturage gutera imbuto igendanye n’iyi mvura kandi igahingwa vuba kugira ngo imvura itazagenda itarageza igihe cyo gusarurwa. Batanze icyifuzo ko iyi nama yajya iba mbere y’uko igihe cy’imvura gitangira bityo bikazajya bifasha neza imyiteguro y’ibihembwe by’ihinga abaturage baba bakoresha mu mwaka mu gutegura imbuto ndetse no kwirinda Ibiza kenshi biza bibatunguye kuko baba batarabimenye mbere y’igihe bitaraba.

 

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*