Abayobozi bataha ku mugaragaro umuyoboro w'amazi wa Kigogo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018 mu murenge wa NYANKENKE Akarere ka Gicumbi habereye ibirori byo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa KIGOGO wakozwe ku bufatanye bw’Akarere, WASAC na WORLD VISION. Ibi birori byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvenal, Perezida wa WORLD VISION muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika Richard Stearns, Umuyobozi wayo mu Rwanda Seen Kerrigan, Uhagarariye MININFRA bwana Fidele Nteziyaremye, Umuyobozi wa WATER FOR PEOPLE mu Rwanda Madame Kamuyumbu Perpetue n’Uhagarariye Ingabo.

Uyu muyoboro wuzuye utwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani n’umunani (Miliyoni 88), ukaba utanga amazi ku baturage bagera ku bihumbi bitandatu (6,000) bakoresha amavomero11, hakiyongeraho Ikigo Nderabuzima cya Kigogo ndetse na GS Kigogo, gusa hakaba hari intumbero zo kuzageza ku baturage ibihumbi umunani (8,000).

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iyi ari imwe mu ntambwe akarere kiyemeje gutera mu myaka itanu iri imbere kuko ikibazo cy’amazi kiri mu bibazo by’ingutu byugarije abaturage b’aka karere kubera imiterere yako. Yasabye abaturage bakoresha uyu muyoboro kuwubungabunga kandi noneho bakarushaho kunoza isuku nayo ikiri ikibazo.

Perezida wa World Vision Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko u Rwanda ari igihugu kireberwaho muri Afurika mu bikorwa bitandukanye bakora mu bijyanye n’ubuzima, muri byo hakaba hari igikorwa cy’indashyikirwa cy’amazi, isuku n’isukura.

Uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Fidele Nteziyaremye yasabye abaturage gukora uko bashoboye bagafata neza amazi babonye kuko ari ukugira ngo bahindure imibereho yabo. Yabasabye gukorana neza na rwiyemezamirimo ucunga uyu muyoboro.

Mu ijambo rye Guverineri yagarutse kuri gahunda y’imyaka 7 ya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aho yavuze ko abaturage bose bagomba gukira bityo abasobanurira ko kubigeraho ari ukubiharanira ukora cyane. Yashoje abasobanurira ko igiciro cya frw 8 batanga ku ijerekani ari ayo kuzifashisha igihe cyose habaye ikibazo kuri uyu muyoboro. Yanabasabye gukomeza kugira uruhare mu kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge kuko bihombya ubukungu bw’igihugu. Yashoje ashimira isuku yasanganye abana asaba n’ababyeyi babo kuyitaho cyane cyane bagira ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*