Abayobozi n'abandi bari bitabiriye inama barebera hamwe imwe mu mibare

Nk’uko biri muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda ko umuturage wese agira ubwisungane mu kwivuza, buri mwaka abaturage batanga umusanzu uwugenewe hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe aho icyiciro cya mbere gitangirwa na leta, icyiciro cya 2 n’icya 3 buri muturage akishyura frw 3,000 naho abari mu cyiciro cya 4 bakishyura frw 7,000.

Ubu bwisungane mu kwivuza buba ari magirirane kandi kugira ngo umuturage agire uburenganzira bwo kuyivurizaho ni uko abagize umuryango bose bigaragara ko barangije kwiyishyurira ku buryo iyo hasigaye umuntu umwe utarishyura nta gaciro uwo musanzu uba ufite ntabwo wawivurizaho.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte ari hamwe n’Umuyobozi wa Burigade ya 503 Col. BAGUMA Sam, Umuyobozi Ushinzwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza muri RSSB, MURORA Agnes uhagarariye Mobicash Ltd na HABIMANA Robert Umuhuzabikorwa w’Irembo Rwanda on Line.

Mu ijambo rye ritangiza inama ku mugaragaro Madame Benihirwe yabwiye abitabiriye inama ko ubu abaturage batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2017-2018, akarere kari ku gipimo cya 88.7%  kandi ubundi kaba kagomba kugera ku 100%. Yagize, ati: “Twabatumiye uyu munsi kugira ngo tubasobanurire uburyo bushya abaturage bazakoresha mu kwishyura uyu musanzu akaba ari yo mpamvu batumiye izi nzego zose zizifashishwa.

Col. BAGUMA Sam yabahaye ikiganiro kirebana no gufata ingamba zo kurandura umwanda ugaragara ahantu henshi, kwesa imihigo y’Akarere ku gihe buri wese abigizemo uruhare ndetse no kwitanga mu mirimo ashinzwe gukora umunsi ku munsi.

Abitabiriye inama bahawe umwanya bishimira iyi nama bavuga ko iimpungenge bari bafite zivuyeho  basoza inama bihaye gahunda y’amezi atatu yo kuzaba batangiye gutanga umusanzu nyuma y’aho bakazahura bakareba uko bihagaze.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*