Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cya buri kwezi, mu gihugu cyacu mu turere twose haba ibikorwa by’umuganda rusange byitabirwa na buri munyarwanda wese wujuje imyaka yo kwitabira umuganda. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Werurwe mu murenge wa MUKARANGE habereye umuganda rusange wo kubumba rukarakara zo kuzubakisha amazu 20 muri uyu mwka abagenda bava mu manegeka batujwe mu mudugudu wa RUREMBO akagari ka RUGERERO.

Mayor Mudaheranwa n'Inzego z'Umutekano mu muganda

Umuyobozi w’Akarere bwana MUDAHERANWA Juvenal ari hamwe n’Umuyobozi wa Burigade ya 503 Col. BAGUMA Sam ndetse n’Umuyobozi wa Polisi w’Agateganyo CIP Jean d’Amour UWIRINGIYIMANA nibo bifatanije n’aba baturage muri uyu muganda.

Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ibiganiro binyuranye birimo icy’umutekano cyatanzwe na Col. Baguma aho yabanje gushimira abaturage b’umurenge wa MUKARANGE uburyo babanye neza n’abasirikare ba RPA icyo gihe cyo kubohora igihugu. Yagize, ati: “Insinzi igihugu cyacu cyagize ntabwo ari iy’abasirikare gusa ahubwo namwe abaturage mwagizemo uruhare kubera ko mwabacumbikiye”. Yagarutse kandi ku isuku n’ imibanire myiza mu mu ngo.

Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal yabahaye ubutumwa bunyuranye burimo ubutumwa bwa Minisiteri y’ubuzima bujyanye n’ubufasha bugenewe abategura gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 24 hamwe n’ubujyanye n’ihungabana butangwa ahabera imihango y’icyunama hose, ubutumwa bwa Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi bujyanye n’ibikorwa byo kugabanya ingaruka z’ibiza, ubutumwa bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bujyanye n’imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze n’ubutumwa bujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo (umuryango, umudugudu n’Akarere).

 

Bashoje ibiganiro bacinya akadiho.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*