None kuwa 04 Mata 2018  mu cyumba cy’Inama cya FIAT habereye umunsi murikabikorwa mu Karere ka Gicumbi witabirwa n’abaturage, abayobozi b’Inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF).

Bimwe mu biganiro byaganiriweho ni:

Ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo y’abafatanyabikorwa  ba JADF 2016-2017, hasuzumwe imihigo ya buri mufatanyabikorwa witabiriye isuzuma, harebwa  n’imihigo y’Akarere ndetse n’iteganyabikorwa ry’Akarere. Abafatanyabikorwa basuzumwe bakanasurwa bose ni 20/34 barimo imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (NGO) n’indi miryango itari mpuzamahanga.

      

Mayor Mudaheranwa atanga ikiganiro

Nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu isuzuma ry’abafatanyabikorwa ndetse n’aho akarere kageze kesa imihigo yako 2017-2018, buri mufatanyabikorwa arashishikarizwa kujya yitabira isuzuma kugira ngo harebwe uburyo imihigo ye igerwaho no kujya babazwa n’Inteko Rusange impamvu batitabira isuzuma bikorwa ryabo. Ikindi bagarutseho ni abafatanyabikorwa bagomba kujya basinyana imihigo n’Akarere abo akaba ari Radio Ishingiro, PSF, ndetse n’abanyamadini mu rwego rwo gufasha akarere kwesa imihigo.

     

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo

Ku ngingo irebana no gutegura Umunsi Murikabikorwa w’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF), abafatanyabikorwa basabwe gutangira gutera inkunga iki gikorwa kugirango kizagende neza .Hasabwe  ko hajya handikirwa buri mu fatanyabikorwa bamusaba gutanga umusanzu ariko bitari itegeko ahubwo biri mu bushake bwabo nk’uko  amabwiriza ya RGB abigena.

Abafatanyabikorwa bagomba kugira uruhare rugaragara mu mihigo y’ akarere, biyemeje kugira uruhare mu gushishikariza abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa binyuze mu bukangurambaga bunyuze mu masibo  hakurikijwe imidugudu bakoreramo, ndetse no gukoresha umugoroba w’ababyeyi mu guhindura imyumvire bityo imihigo y’akarere bakayigira iyabo ikihuta .

Hashyizweho kandi komite ya JADF, Governance & Justice Cluster igizwe na :  Chairperson: MUHOZI Jean Paul   from Never again Rwanda .  Vice Chairperson : Padiri Jean Damascene MUDACYAHWA  from Commission de la Justice et Paix   de l’Eglise Catholique,   Secretary: NTEZURUNDI Jacques from District Good Governance unit  Bashoje basaba komite ya cluster gusura no kuganira n’Ishami ry’Imiyoborere Myiza kugira ngo banoze imikorere n’imikoranire yayo na Cluster.

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*