Mu gihugu cyacu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cy'icyunamo no kwibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu Karere ka Gicumbi byabereye mu murenge wa MUKO ariko babanza kunamira imibiri y’Abatutsi ishyinguwe mu rwibutso rwa Rutare rushyinguwemo imibiri 268.

     

Abayobozi babanje kunamira abazize Jenoside bari mu Rwibutso rwa Rutare

Ku rwego rw’Akarere kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu mudugudu wa KABARE, akagari ka NGANGE ho mu murenge wa MUKO ikaba yitabiriwe Visi Perezida wa Sena Madame Jeanne d’Arc Gakuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’Intara y’amajyaruguru bwana JABO Paul, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana KAYOMBYA Dieudonne, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvenal, Umuyobozi w’Ingabo Burigade ya 503 Col. Sam Baguma n’Uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi CIP Jean d’Amour Uwiringiyimana, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte ,Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu bwana Muhizi Jules Aimable n’abaturage bo mu murenge wa MUKO.

        

Abaturage ntabwo bakanzwe n'imvura yaramukiye ku muryango

Kwibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri uyu mwaka, Insanganyamatsiko iragira iti: “Kwibuka Twiyubaka”. Nk’uko byavuzwe n’umukecuru witwa MUKAKINANI Floride mu buhamya yatanze bw’inzira igoye y6anyuzemo akarinda agera I Muhura mu karere ka Gatsibo nyuma yo kwicirwa umugabo we n’abana be areba. Arashimira Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zamurokoye n’umwana we yari atwite ndetse n’abandi barikumwe, anashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul KAGAME wahagaritse Jenoside ndetse akaba abateza imbere muri byinshi harimo amacumbi meza no kwiga kw’abana babo.

       

Abayobozi banyuranye barimo n'Inzego z'umutekano bari bitabiriye

Visi Perezida wa Sena Madame Jeanne d’Arc Gakuba yatanze ikiganiro cyibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no ku zindi Jenoside zabaye ahandi ku isi nk’iyo abanazi bari bayobowe na Hitereli bakoreye Abayahudi n’izindi. Yagarutse by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda agaragaza ko idasanzwe kuko yakozwe mu gihe gito kandi yica umubare munini w’Abatutse n’ubugome bwinshi.

Mu gusoza yagize, ati: “abanyarwanda duhari uyu munsi n’iturufu y’ubututsi, n’ubuhutu, tuyobowe n’Ubuyobozi bwiza buduha twese amahirwe angina ngo abiga bige, abiteza imbere biteze imbere, tugomba gukura tuvuga amateka yacu mu rwego rwo kugira ngo turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside ituruka mu bantu birengagiza ayo mateka bakigisha abana amateka mabi agoretse. Ikindi, yabasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana no kudaheranwa n’agahinda kandi asaba buri wese witabiriye uyu muhango kurushaho kuba umwe.

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 788487894

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*