Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/04/2018 kuva saa yine (10.00 am) mu murenge wa MUTETE habereye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 24 abatutsi bo muri uyu murenge n’abo mu gihugu cyose muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvenal, Umuyobozi w’Ingabo Burigade ya 503 Col. Sam Baguma, Uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi CIP Jean d’Amour Uwiringiyimana, Depite KABASINGA Chantal, Depite MUKAYIJORE Susan, Depite NIYONSENGA Theodomir, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte, incuti  n’abaturage b’umurenge wa MUTETE.

       

URWIBUTSO RWA MUTETE RUSHYINGUWEMO IMIBIRI 1,044 Y'ABATUTSI

Babanje kunamira imibiri 1,044 y’Abatutsi bo muri uyu murenge bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 iruhukiye mu Rwibutso ruri muri uyu murenge wa MUTETE ukaba. Muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.

    

Abayobozi inshuti n'imiryango bunamiye imibiri iruhikiye mu rwibutso

Mu buhamya bwe, Telesphore UBALIJORO wavutse ari umwana wa 2 mu muryango wabo mu 1963, yavuze ko uwo mwaka mu gicuku babatwikiye mu gicuku ababyeyi be bagahunga bakamuta mu nzu yigaragura ku buriri akaza gukizwa n’umukecuru witwaga NYIRADARI wa GICUMBI waje ahuruye muri icyo gicuku yababaza umwana bakamusubiza ko bamutaye mu nzu agahita awinagamo akamukuramo kuva ubwo se amwita iryo zina ry’Ubalijoro. Mu 1973 yari mu mwaka wa 3 mushiki we ari mu mwaka wa 5 ni bwo yabonye bahagurutsa abana b’abatutsi mu ishuri aho bagenzi babo b’abahutu babaryaga inzara ngo wa gatutsi we. Ibyo byatumye we na mushiki we bava mu ishuri atari abaswa.

  

Telesphore Ubalijoro avuga akaga yahuye nako kuva akivuka mu 1963

Madame NYIRARUKUNDO Emerthe Perezida wa IBUKA mu Karere ka gicumbi, yavuze ko abatutsi bo muri MUTETE bishwe n’umusirikare uhavuka mu Kagari ka Musenyi wari uje asimbura uwitwaga BAHATI wahanganaga n’interahamwe ngo zitabica kandi atahavuka atari n’umututsi. Yakomeje agira, ati: “Turashima muri rusange Ingabo zaturokoye ndetse n’ubuyobozi bwacu ku bikorwa by’iterambere tumaze kugezwaho kandi izo nzego zombi zikaba zaje kwifatanya natwe kwibuka abacu.

    

Abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi bateze amatwi mu ituze

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yababwiye ko kuba bararokotse atari impuhwe z’ababicaga kuko bicaga abantu bazi neza babagabiye inka bityo umugambi wabo ukaba wari uwo kubatsembaho ku buryo ntawari kuzasigara.Yakomeje avuga ko kurokoka kwabo bagukesha ingabo zahoze ari iza RPA zitanze bityo batagomba kugira icyo bikanga.Yashoje avuga ko gukurikirana buri wese wagize uruhare bitarangira kandi ko n’uzacika ubutabera atazacika Imana.

   

Abayobozi mu ngeri zose n'abihaye Imana bari bitabiriye 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 788487894

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*