Mu gihugu cyacu kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mata 2018 ni bwo hashojwe ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni muri urwo rwego akarere ka gicumbi nako kitabiriye iyi gahunda aho yabereye ku rwego rwa buri mudugudu naho ku rwego rw’akarere kikaba cyashorejwe mu murenge wa RUVUNE, akagari ka GASHIRIRA mu mudugudu wa NYARURAMA. Insanganyamatsiko iragira iti: “KWIBUKA TWIYUBAKA”.

     

 Abayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza icyumwero cy'icyunamo

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye, harimo KARAKE Ferdinand Intumwa ya Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvenal, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte, Inzego z’Umutekano mu karere ka Gicumbi ari bo Lt. Col. Isa Senono Umuyobozi w’Inkeragutabara na A.g DPC CIP Jean d’Amour Uwiringiyimana. Abandi ni Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gicumbi bwana KAMIZIKUNZE Anastase, imiryango yarokokeye muri NYARUTRAMA n’abaturage bo mu murenge wa RUVUNE. Babanje kunamira imibiri y'abatutsi 204 iruhukiye muri uru rwibutso rwa NYARURAMA

  

Abayobozi n'abahagarariye imiryango babunamira

Bamwe muri bo bishwe batwikiwe mu nzu, abandi baratemagurwa, abandi batabwa mu mazi ari bazima naho abandi bajugunywa mu mugezi wa Walufu nk’uko byagarutsweho n’umukecuru witwa MUKAGATARE Pascasia mu buhamya yatanze bw’akaga banyuzemo kugeza barokowe n’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi. Yashoje ashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul KAGAME wahagaritse Jenoside ndetse akaba yarabagejejeho imbere mu buryo bwose burimo amacumbi meza, kwiga kw’abana babo ndetse no kubonera incike akabando k’iminsi.

Uhagaragriye IBUKA yavuze ko icyatije umurindi Jenoside yakorewe abatutsimu Rwanda mu 1994, ari uko mu 1959, 1961, 1973 abantu bicaga abatutsi ntihagire uboneka wo kubacyaha. Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagaruye ubumwe mu banyarwanda.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko kwibuka ari urugendo ruzahiraho kuko Jenoside yakorewe abatutsi yateye intimba idasnzwe imitima y’abayirokotse. Yagarutse ku nsangamatsiko y’uyu mwaka ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Ingabo zahoze ari iza RPA wahagaritse jenoside akanagira uruhare rudasanzwe mu kongera kubanisha abanyarwanda .

Intumwa ya Guverineri yashimiye abanyagicumbi kuba hari intambwe bamaze gutera igaragara mu kurwanya ingengabitekerezo asaba abo ikigaragaraho kwisubiraho bagaha agaciro iyi minsi 100 basubiza amaso inyuma ngo barebe aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n’icyerekezo ruganamo kuko ntacyo bageraho. Yashoje asaba buri wese gusigasira ibyagezweho birimo ubumwe dufite, iterambere, ibikorwaremezo ndetse n’umutekano kuko ibi byose bigerwaho kuko uhari.

    

Abaturage bari bitabiriye ari benshi n'ubwo haramutse imvura

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 788487894

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*