Umuyobozi w'Akarere mu muganda RWASAMA

Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cya buri kwezi, mu turere twose tugize igihugu cyacu, haba ibikorwa by’umuganda rusange byitabirwa na buri munyarwanda wese wujuje imyaka yo kwitabira umuganda. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata 2018 mu murenge wa Byumba, Umuyobozi w’Akarere bwana MUDAHERANWA Juvenal ari hamwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi SP Karagire Gaston bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa BYUMBA, Akagari ka NGONDORE Umudugudu wa RWASAMA aho barwanije isuri.

Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ibiganiro binyuranye birimo icy’umutekano cyatanzwe na DPC SP Karagire Gaston wabashishikarije kwirinda kanyanga ndetse no kwita ku burere bw’abana cyane cyane ab’abakobwa bigaragara ko muri iki gihe bari guhohoterwa basambanywa. Yabahaye ingero zinyuranye asaba ababyeyi kujya bamenya aho abana babo bari birinda kujya babasiga mu rugo bonyine cyangwa kubohereza nko gutashya inkwi mu mashyamba bonyine.

Ikindi kiganiro bahawe ni icyo kubashishikariza kwihutira kwishyura umsanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakorehseje ikoranbuhanga nk’irembo. Banahawe kandi ikiganiro ku Ireme ry’uburezi babasaba gukurikirana uburere bw’abana kandi bakihutira gusubiza mu ishuri abarivuyemo kuko kuva mu ishuri ukiri muto ari byo bibyara ubuzererezi n’izindi ngeso mbi zindi.

Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal yabahaye ubutumwa bujyanye no kwitegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo uzizihizwa ku itariki ya 1 Gicurasi 2018 abasaba kuzishimira ibyo bagezeho no gufata ingamba z’ibishya bazageraho. Ikindi kiganiro yabahawe ni ikirebena n’ibiza abasaba kubirwanya bivuye inyuma bacukura ibyobo bifata amazi ndetse n’imiringoti. Abatuye ahantu habi hari ibimenyetso ko bahura n’ibiza yabasabye ko bagaragazwa kugira ngo bagirwe inama zo kuhava bagacumbikisha cyangwa bagacumikishirizwa ahandi muri iki gihe cy’imvura .

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*