A.g Mayor Sewase Jean Claude aganiriza abitabiriye ibiganiro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gicurasi, 2018 mu cyumba cy’inama cya FIAT, habereye inama nyunguranabitekerezo ku “butabera bwegerejwe abaturage mu Karere” hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo kongerera ubushobozi ubutabera bwegereye abaturage  hatangwa ubutabera bubereye kandi vuba. Ibi biganiro byakozwe ku bufatanye bw’ Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta (RCN Justice & Democratie) ufite intego yo Guteza imbere no gufasha ubutabera bwegereye abaturage n’ibikorwa bya demokarasi muri sosiyeti no mu bihugu biri mu nzibacyuho cyangwa mu nzira y’amajyambere, hamwe no kwigisha abaturage b’iburayi ibyerekeranye no gukumira amakimbirane”.

Uyu muryango uterwa inkunga n’Ambasade y’Ubwami bwa Suwede mu Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe iterambere (SIDA), ukaba ufatanya na Minisiteri y’Ubutabera, Akarere n’Inzego z’Ibanze. Mu rwego rero rwo gushyira mu bikorwa iyi ntego  habaye ibiganiro bagendeye ku bimaze kugerwaho  mu bikorwa byo kongerera ubushobozi abatanga ubutabera bwegerejwe abaturage no ku bukangurambaga ku mategeko n’ubutabera  no kuganira ku cyakorwa ngo ibyagezweho bikomeze gushimangirwa no kwitabwaho n’inzego zose bireba ku buryo burambye.

Mu byakozwe harimo gutanga ibikoresho muri Komite z’Abunzi zose ;  guhugura Abunzi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’Abashinzwe Iragamimerere bose; gutanga ubujyanama ku Bunzi bo ku rwego rw’Umurenge bikozwe ku bufatanjye n’Abacamanza b’Inkiko z’Ibanze na MAJ;  gutanga ubujyanama ku Bunzi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bose bo mu Tugari n’ Imirenge  bigize Akarere;  gukora ubukangurambaga mu bijyanye n’amategeko n’uburenganzira bunyuze mu biganiro bihuriza mu matsinda ibyiciro by’abaturage bitandukanye mu Kagari ; kunyuza ikinamico n’ikiganiro kuri radiyo. Muri rusange usanga ubushobozi bwo gukora neza bwaravuye ku gipimo cya 33% mbere y’amahugurwa, bugera ku gipimo cya 61% nyuma y’amahugurwa.

Ku bijyanye no guhitamo inteko yunga, gutega amatwi abafitanye ikibazo, gusesengura ikibazo n’amakimbirane n’isuzuma ry’ibimenyetso, ubu biri ku kigero kiri hejuru ya 70%. Ikindi cyagezweho ni uko hejuru ya 70% y’ibibazo byakirwa n’Abunzi bikemuka mu kwezi kumwe (78.4% ku rwego rw’Akagari na 62.2% ku rwego rw’Umurenge). Ibibazo byakemurwaga hatubahirijwe igihe cy’iminsi (7) irindwi y’ubutumire byaragabanutse nyuma y’amahugurwa. Ibibazo bikemuwe mu bwumvikane ntibikunze kujuririrwa. Ku bibazo byakemuwe n’Abunzi bumvikanishije abafitanye ikibazo kandi ntibijuririrwe byari kuri 31.5% mbere y’amahugurwa, ubu biri kuri 35% nyuma y’amahugurwa.

Muri rusange uko ubushobozi bw’Abunzi bugenda bwiyongera, ubujurire buragabanuka, bigasobanura ko ibibazo biba byakemuwe neza akaba ari yo mpamvu y’ibi biganiro ngo ibi bipimo bikomeze bizamuke.

MUTUMWA Vincent

PRMCO / GICUMBI DISTRICT

TEL: +250 788487894/

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*