Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2017 Akarere ka Gicumbi kifatanije n’igihugu cyose kwizihiza ku ncuro ya 24 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Muri aka Karere, Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana GATABAZI Jeana Marie Vianney aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’iterambere ry’ubukungu bwana NTEZIRYAYO Anastase n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame MUJAWAMARIYA Elisabeth, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana KAYOMBYA Dieudonne, Depite KABASINGA Chantal, Umuyobozi wa Burigade ya 503 col. Sam BAGUMA, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP KARAGIRE Gaston n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere, bifatanije n’Abaturage b’akagari ka MUBUGA ko mu murenge wa MIYOVE.

      

Ibi birori byaranzwe n’imbyino n’indirimbo birata ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Ingabo zahoze ari iza RPA ndetse banarata ibyo bafite by’iterambere bagejweho na leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku isonga Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Burigade ya 503 Col. Sam BAGUMA mu ijambo rye, yabanje gushimira abaturage ba Miyove uburyo babaniye Ingabo zahoze ari iza RPA zabaga muri uyu murenge kuko zbahaga icyo kurya n’igikoma cyo kunywa.Yakomeje ababwira ko imbarutso y’amahoro muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda ari Akarere ka GICUMBI kuko Ubuyobozi bw’Ingabo ari ho bwabaga ku Mulindi w’Intwari mu murenge ibi bikaba bituma Gicumbi yitwa “IREMBO RY’AMAHORO”

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku buyobozi bubi, butashyiraga imbere ineza y’Abaturage bose, ahubwo bukimakaza amacakubiri mu bana b’u Rwanda, hagamijwe kudasaranganya amahirwe aboneka mu gihugu n’uburenganzira buri muturage yemerewe. Yashoje agira, ati: “Nagira ngo mbasabe dushimire Abanyarwandana Leta y’Ubumwe ku isonga Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda witanze akayobora abo bose bakabohora iki gihugu” .

Guverieneri w’intara y’Amajyaruguru akaba ari nawe Mushyitsi mukuru yasabye abitabiriye ibi birori gushimira Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika n’ingabo z’Igihugu zahoze ari iza RPA babohoye abanyarwanda ubu bakaba bari mu rugamba rwo kubabohora n’ubukene. Yashoje asba buri wese gukura amaboko mu mufuka, bakirinda ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga n’ibindi bavana mu gihugu cya Uganda ahubwo bakibohora ingoyi y’ubukene bakoresha amahirwe bahawe.

Uyu munsi kandi hanashojwe urugerero rwa 6 rw’INKOMEZABIGWI, aho Intore 109 zatorejwe ku rugerero ruciye ingando ku rwego rw’Intara mu murenge wa RUSARABUYE mu Karere ka BURERA kuva tariki ya 05.05- 06.06.2018.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*