Kuva kuwa 22 kugeza kuwa 24 Kamena 2018 mu mu busitani bw’Akarere ka Gicumbi buherereye mu mujyi wa Byumba habereye imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere b’Akarere ka Gicumbi (JADF) rikaba ryashojwe abayobozi basura buri wese n’ibyo yamuritse.

Mu muhango wo kurisoza,Umushjyitsi Mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta by’umwihariko akaba Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gicumbi Busingye Johnston ari kumwe kandi na Nyakubahwa Amabasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika Peter H. Vrooman. Bakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru bwana JABO Paul. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi bwana Kamili Athanase, Umuyobozi wa Burigade ya 503 Col. Sam Baguma n’Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi SP Karagire Gaston.

Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yashimishijwe n’ibyo bamuritse anasaba bamwe muri bo barimo abahinzi kwita ku buhinzi bw’imboga zikava ku turima tw’igikoni zikajya mu mirima. Ikindi yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ni ukwagura ibitekerezo, bakazamura ubukungu bw’abaturage bahaturiye, nyuma yo kubigisha kurwanya imirire mibi, ngo guhinga imboga bikwiye kurenga kuzihinga mu karima k’igikoni bagatekereza mu buryo bwagutse.

Yagize ati:“Tuzamuke mu bitekerezo ku buryo twakora ibintu mu buryo bwagutse, mufite amatungo magufi, mushobora gufasha abaturage bakayabyaza umusaruro w’ibiyakomokaho, nabonye ibihumyo, nabonye imboga tucyita akarima k’igikoni, ariko ntabwo ntekereza ko amashu, karoti n’imboga dukwiye gukomeza kubyita ibyavuye mu karima k’igikoni, kuko muri hoteli zinyuranye I Kigali ntabwo bavuga ngo mumpe imboga zo ku karima k’igikoni”.

Mu gusoza iri murikagurisha abaryitabiriye bahawe ubutumwa bubakangurira kwita ku kibazo cy’ikiyobyabwenge, benshi bagitekereza ko kubicuruza ari igishoro cyabafasha gutangira ubucuruzi bundi, basabwa kwikuramo iyo myumvire. Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabagiriye inama, yo kubireka ababwira ko ibiyobyabwenge bihungabanya ubukungu bw’igihugu, bityo abashishikariza kuko nitabireka ku neza hashobora kwitabazwa itegeko.

Mu gusoza iki gikorwa, abitabiriye iri murikabikorwa n’imurikagurisha bashyikirijwe ibihembo bitandukanye aho uwa mbere yabaye INKOMOKO ikorera mu Nkambi y’Impunzi y’Abanyekongo iri Gihembe mu murenge wa Kageyo, bahabwa igikombe,  ndetse abandi bahabwa certificate kugira ngo barusheho kongera ingufu mu byo bakora.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*