Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018 mu Kagari ka KIGABIRO  ko mu murenge wa BUKUREni ho hatangirijwe ku rwego rw’Intara Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’umugore.Umushyitsi mukuru yari guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana GATABAZI Jean Marie Vianney ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka GICUMBI SP KARAGIRE Gaston, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara Madame Modeste UWITONZE n’abagize Komite Nyobozi n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere madame Olive UWAMURERA n’abagize Komite Nyobozi.

Iki cyumweru cy’ibikorwa by’umugore ni igitekerezo cy’Inama y’igihugu y’Igihugu y’Abagore mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye bw’Ubuyobozi aho bihaye insanganyamatsiko igira, iti: “MUGORE, BUMBATIRA IMIBEREHO MYIZA Y’UMURYANGO WAWE URABISHOBOYE” .Iki cyumweru kandi kizaba kirimo gahunda zinyuranye zirimo gufasha imiryango n’abagore bakiri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kugira icyo bakora ngo biteze imbere.

Iki cyumweru kizakora ibikorwa bigera kuri 4. Icya mbere ni ugufasha imiryango itishoboye aho bazasakarira inzu 1muri buri karere umuryango 1 utishoboye. Icya 2 ni ugufasha umugore 1 muri buri murenge ahabwa inkunga iri hagati ya FRW 100,000 na 200,000 ndetse n’umufasha akazanakurikirana umunsi ku munsi ku bufatanye n’ubuyobozi gukora umushinga wamuvana mu bukene. Ibindi bizakorwa ni imigoroba y’ababyeyi idasanzwe no gukora ibikorwa byo kurwanya umwanda.

Mu ijambo rye ari Umuyobozi w’Akarere ari  na Guverineri w’Intara bombi basabye abagore kujya bakomeza kudatesha agaciro bashubijwe na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bigirira icyizere. Aha bagarutse ku mvugo bamwe mu bagore babwira abana babo ngo nukomeza gukora ibyo so naza ndakurega aguhane aho yakamubwiye ati nukomeza ndaguhana.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*