Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 kuva saa yine za mu gitondo Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Servelien Nzakamwita, yizihije Yubile y’imyaka 75 amaze avutse, harimo 47 amaze ari Umusaserdoti na 22 amaze ahawe inkoni y’Ubushumba muri iyi Diyosezi ya BYUMBA. Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana GATABAZI Jean Marie Vianney.

Ibi birori kandi byabereye muri Stade ya Gicumbi byitabiriwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, Musenyeri Smaragide Mbonyintege, Musenyeri Vincent Halorimana, Célestin Hakizimana, Musenyeri Mutabazi Anastase, wari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi wacyuye igihe, Musenyeri Kizito Bahujimihigo nawe wacyuye igihe muri Diyosezi ya Kibungo, Rwaje Onesphore wa EAR, Ngendahayo Emmanuel wa EAR Byumba, Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) n’abandi.

Nyuma y’igitambo cya Misa, hakurikiyeho ibirori nyir’izina byaranzwe no kurata ibikorwa n’urukundo byaranze Musenyeri Nzakamwita Servilien. Mu ijambo rye, Musenyeri Nzakamwita yanagizwe kandi Umurinzi w’Igihango, yavuze ko ibyo yabashije kugeraho mu myaka 22 amaze ayobora Diyosezi ya Byumba yaba mu kwigisha, gutagatifuza no kuyobora, yabifashijwe n’ingabire z’Imana yakiriye no gufashwa n’abo yagiye akorana na bo. Yagize ati “Nashobojwe n’ingabire z’Imana nakiriye n’abantu twakoranye n’abo twabanye bakanshoboza gusohoza ubutumwa bw’Imana nahawe aho nagiye ntumwa. Ubu ikivi nateruye ndacyushije ntegereje umusimbura kandi ntazatinda ndabyizeye”.

Musenyeri Nzakamwita yakomeje avuga ko hari ibikorwa byinshi byakozwe birimo no guteza imbere uburezi bw’abakobwa aho mu Karere ka Nyagatare hubatswe ishuri ryitwa “MaryHill Girls Secondary School”, gusa hakaba hakiri amashuri menshi akeneye gusanwa n’akeneye kwagurwa. Ubu Musenyeri Nzakamwita akaba agomba gusezera ku Bushumba bwa Diyoseze ya Byumba nk’uko amategeko ya Kiliziya avuga ko ku myaka 75, Umwepiskopi wese yandikira Papa, ibaruwa amusaba kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi agasimburwa n’undi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Gatabazi JMV wari Umushyitsi Mukuru, yashimye ibikorwa bya Musenyeri Nzakamwita muri Diyosezi ya Byumba, by’umwihariko mu burezi aho yashinze Kaminuza, mu buvuzi, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi. Yagize, ati “Udutera ishema, udutera ubwuzu, turakwishimira akenshi iyo ugiye gutangira utangira uririmba abakristu bose bakishima, abakristu bakagira icyizere, ndagirango tubigushimire kandi urwo rukundo wakomeje kugaragariza abakristu n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru Imana izabiguhembere karijana.”

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*