Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018 muri Hoteli Urumuli iherereye mu murenge wa BYUMBA, habereye umuhango wo kurebera hamwe uko Akarere ka Gicumbi kesheje imihigo ya 2017-2018 .Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Ubutabera akaba n”Intumwa Nkuru ya Leta by’umwihariko akaba n’Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gicumbi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wari uharahariye Guverineri, abahagarariye abaturage barimo  Abayobozi n’Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, n’Abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Akarere.

Abayobozi, Abikorera na Civil Society bari bitabiriye

Akarere kesheje neza imihigo y’umwaka wa 2017-2018 kuko kaje ku mwanya wa 6 mu gihugu n’amanota 76.3%.  Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana NDAYAMBAJE Felix  yashimiye buri wese witabiriye, uruhare rugaragara yagize kugira ngo aka karere kabone uyu musaruro ushimishije.Yakomeje agaragaza ko hari ibibazo bimwe na bimwe Akarere kahuye nabyo byatumye kataza ku mwanya wa mbere birimo: ba rwiyemezamirimo bagiye batinza imirimo, itangwa ry’amasoko n’ikirere kitabaye cyiza. Yagize ati: “Ubu twihaye umunsi umwe mu cyumweru wo kwicara tukarebera hamwe uburyo ibikorwa biri mu mihigo bishyirwa mu bikorwa ahagaragaye ikibazo tugahita dushaka umuti byihuse”.

Abayobozi banyuranye, Abihaye Imana n'Abaikorera bari babukereye

Bwana JABO Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wari uhagarariye Guverineri yashimiye abanyagicumbi kimwe n’utundi turere twa RULINDO, GAKENKE na MUSANZE ishema bahesheje Intara kuko batumye na yo igira umwanya mwiza. Yakomeje agaragaza aho Akarere katitwaye neza bityo abasaba kongeramo imbaraga mu nyungu z’umuturage. Yashoje agaragaza imyanya Akarere kagize mu myaka itanu ishize :  

Umwaka

Umwanya

Amanota

2013-2014

14

74.29%

2014-2015

14

76.5%

2015-2016

2

80.30%

2016-2017

10

79.9%

2017-2018

6

76.3%

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umushyitsi Mukuru Hon. Johnston BUSINGYE nawe yatangiye ashimira abitabiriye bose uruhare bagaragaje. Yakomeje agira ati: “uyu ni umwaya w’agaciro cyane mu buryo bwinshi kuko hano muri iki cyumba hari abayobozi kandi benshi bahagarariye abaturage kuko ari twe tugomba kubayobora mu rugendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adusaba kubayoboramo. Iyo nshingano rero twaba twarayitorewe, twaba twarayihisemo, tugomba kuzishyira mu bikorwa byanga bikunze”. Yashoje avuga ko imihigo yubaka igihugu bityo rero uko yaba ingana kose abantu baba bagomba kuyigeraho.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*