None kuwa kabiri tariki ya 11 Nzeri 2018 ku kibuga cy’imikino cya RAMBURA kiri mu Kagari ka KIGABIRO mu murenge wa RUTARE, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana NDAYAMBAJE Felix akaba n’Umutoza Mukuru w’INYEMEZAMIHIGO z’Akarere ka Gicumbi yayoboye umuhango wo gusoza Itorero ku mudugudu icyiciro cya mbere no gutangiza imikorere mishya y’iri torero icyiciro cyaryo cya kabiri. Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Burera, Gicumbi na Rulindo Col Sam BAGUMA.

Intore zasobanuriwe uburyo bushya itorero ry’umudugudu rigiye kubakwa mu rwego rwo kugira ngo ribashe kugeza ku batuye umudugudu ku iterambere ry’ingo zawo ndetse n’iry’umudugudu muri rusange ndetse no kubungabunga umutekanowabo mu nkingi zose kandi ku buryo bwihuse.

Ubundi mu muco nyarwanda ijambo “Intore” ni umuntu wese wabaga waritabiriye ishuri gakondo ry’Abanyarwanda rizwi ku izina ry’Itorero aho bigishwaga gahunda nyinshi zigamije kubaka igihugu zihereye ku byiza byari mu muco wacu abakoloni bataraza mu rwego rwo kwishakira imiti irambye y’ibibazo byabaga byagaragaye birimo ubukene,amacakubiri, akarengane, amakimbirane ya hato na hato, ubujiji, guhunga inshingano, imibereho mibi n’ibindi. Nyuma y’aho abakoloni bagereye mu Rwanda ibi byose byahawe intebe bigera n’aho biniga igihugu hafi yo kukirimbura burundu.

Ni muri urwo rwego rero Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Intore Izirusha Intabwe yagaruye gahunda y’Itorero, aho baganira kuri gahunda zitanyuranye abakurambere bacu bifashishaga mu kwikemurira ibibazo byabo. Itorero ryafatwaga nk’Irerero, abakoloni barivanye ku ku nshingano zaryo zo gutoza abanyarwanda imico myiza y’indangagaciro na kirazira risigara rigizwe no kubyina, kuririmba, guhamiriza cyangwa kuvuga ubutumwa bushingiye  ku Iyobokamana aho ryahindutse iryo gutaramira abantu.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Burera, Gicumbi na Rulindo Col Sam Baguma yababwiye icyerekezo cy’Itorero ry’Igihugu ari ukugira ngo igihugu kigire abanyarwanda bafite imyumvire myiza, indangagaciro na kirazira basangiye kubaka ubumwe bwabo no kugikunda, bafite icyerekezo kimwe cyo kwikemurira ibibazo no guharanira kwiteza imbere no kugira ishema ryo kugiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere yabbwiye ko intego rusange y’Itorero ry’Igihugu ari ukugira ngo igihugu kigire abanyarwanda igihugu bagamije iterambere n’imibereho myiza yabo n’abo babana byubakiye ku Bumwe, Imiyoborere Myiza n’Ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi bubarimo ubwabo ari bwo bubafasha gukora no guharanira ubukire badategereje akimuhana kaza imvura ihise. Nyuma y’uyu muhango nakurikiranye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza wabereye mu murenge wa NYankenke, ukayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame MUJAWAMARIYA Elisabeth.

 

Bikorewe i Gicumbi, kuwa 12/09/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*