Mu Karere ka Gicumbi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’Abagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere bakomeje gahunda yo gusura abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Mirenge mu rwego rwo kuganira nabo uburyo bakongera ingufu mu gufasha abaturage kwihuta mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage Leta igenda ibafashamo.

Ni mu urwo rwego kuri uyu gatanu tariki ya 10 Kanama, 2018 kuva saa tanu za mu gitondo (11.00) mu cyumba cy’Ishuri Ryisumbuye rya APE GIRUBUKI riri mu murenge wa RUTARE, Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix hamwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka BURERA, GICUMBI na RULINDO Col. BAGUMA Sam n’abandi bagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere barimo Polisi na DASS, bahuye n’abayobozi b’imirenge ya BUKURE, GITI, MUKO, NYAMIYAGA, RUTARE na RWAMIKO.

Ku birebana n’umutekano barebeye hamwe uko wifashe muri buri murenge muri rusange bafatira hamwe ingamba zo gukomeza kuwubumbatira. Ikindi bemeranijweho ni umutekano w’abaturage n’abakandida b’imitwe ya Politiki inyuranye igiye kuza kwiyamamariza iwabo mu mirenge ndetse no ku munsi w’amatora nyir’izina. Basabye aba bayobozi kutagira igikorwa na kimwe kibangamira abakandida y’umutwe uyu n’uyu aho iwabo mu mirenge ahubwo babareke bisanzure bagendeye ku mabwiriza agana uburyo kwiyamamaza bigomba gukorwa n’aho bizakorerwa.

Ku birebana na gahunda zinyuranye z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bagarutse ku gushishikariza abaturage guhinga batanguranwa n’imvura kandi bagategura imbuto n’ifumbire bakoresheje “gahunda ya nkunganire”. Ikindi bagarutseho ni ugushishikariza abaturage kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2018-2019 kuko umubiri ubyara udahatse.

Umuyobozi w’Akarere yagize, ati: “Ubuyobozi bukuru buduha icyerekezo ibindi akaba ari twe tugomba kubikora no gushishikariza abo tuyobora kubikora. Ni muri urwo rwego rero mbasaba gushyiramo agatege kuko umurongo watanzwe urasobanutse kandi mubikore mudahutaje abaturage ahubwo mubibakundishe mubereka inyungu bafitemo.

Bashoje baha ijambo abitabiriye iyi nama bashima iki gitekerezo cyo guhura nabo, bifuza ko bajya bahura nibura buri gihembwe kugira ngo barebera hamwe ibyo bagezeho, ibitaragezweho n’impamvu yabiteye ndetse n’ibindi byaba bigezweho bataramenya.

 

 

Bikorerwe I Gicumbi, kuwa 11/08/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*