None kuwa gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018 ku isaha  ya saa yine za mu gitondo (10.00 am), Umuyobozi w’Akarere bwana Ndayambaje Felix ari hamwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Burera, Gicumbi na Rulindo Col Sam Baguma, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madame Mujawamariya Elisabeth n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere bwana Mpayimana Epimaque batashye ku mugaragaro inzu 10 zubatswe mu mudugudu wa Marembo, akagari ka Rugerero mu murenge wa Mukarange.

Aya mazu yubatswe muri Gahunda y’Ingabo z’Igihugu yiswe “Gahunda y’Ibikorwa by’ingabo mu Iterambere ry’Abaturage (RDF Citizen Outreach Programme)” aho nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu itanze amabati, isima, inzugi n’amadirishya, Ingabo z’igihugu zikorera muri aka karere zafatnyije n’abaturage mu bikorwa bindi byo kubaka aya mazu. Muri rusange mu Karere ka Gicumbi, Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu yateye inkunga nk’iyi inzu 24 naho izindi nzu zigera ku 126 zisigaye akarere kagombaga kubaka, ibikorwa byo kuyubaka bikorwa ku bufatnye bw’ingabo n’abaturage. Izi 24 ziri mu mirenge ya BWISIGE: 10, BYUMBA: 1 KANIGA: 3 na MUKARANGE: 10

Mu ijambo rye, Col Sam Baguma yababwiye ko nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora iki gihugu no gutabara abari mu kaga b’inzirakarengane bakongera kubanisha abanyarwanda, ubu bashishikajwe no kurwana urugamba rw’iterambere rirambye kandi ryihuse ku bufatanye n’aba banyarwanda bose.

Umuyobozi w’Akarere yabasabye ko izi nzu bagomba kuzitaho kandi ko atari izo gutangwaho ingwate muri bigo by’imari cyangwa kugurishwa igihe bahuye n’ikibazo

Abubakiwe amazu bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho bagize bati: “Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda witegereje agasanga tugomba kuva mu manegeka, tukaba tubatumye ngo muzamudushirire”. Bakomeje bizeza ubuyobozi bw’Akarere ko izi nzuz bazazifatane neza kandi abashaka kuyigurisha bakaba ubwabo batazabemerera ndetse ko bazazitaho.

 

Bikorewe I Gicumbi, kuwa 17/09/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*