None kuwa12/07/2018 Umuyobozi w'Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix ari hamwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 Brig. Gen. Eugene NKUBITO, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Eric MUTSINZI n’izindi nzego z’umutekano, Umuyobozi wa Burigade ya 503 Col Sam Baguma, Umuyobozi wa Polisi mu karere SP Karagire Gaston bagiranye inama  n'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze n’Itsinda ryo kurwanya (Clubs anti) kanyanga ndetse m’abaturage bo mu mirenge ya Cyumba, Manyagiro na Rubaya.  Nyuma yo guhura n’abo muri iyi mirenge, barakomereza mu mmurenge wa Kaniga aho bari buhure n’abo mu mirenge ya Kaniga, Mukarange na Rushaki. Ni mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bafatanya mu guca burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga n’ibindi bimeze nkayo.

Umuyobozi w’Akarere yabagagarije ko aka gace ari ko kanyanga inyuramo ijyanwa mu gihugu hose kandi abaturage bakaba barebera ababihanyuza ntibabe batanga n’amakuru. Yababwiye ko iki kibazo gihangayikishije igihugu cyose akaba ari yo mpamvu Abagize Inama y’umutekano Itaguye y’Intara n’Akarere bahaguruka kugira ngo hafatirwe hamwe ingamba zo kubica.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yibanze ku bubi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge, haba mu kubinywa, kubyitera n’inshinge, kubitunda no mu kubicuruza . Yashoje abasobanurira uko itegeko rihana abantu batunda, bacuruza kandi banywa kanyanga n’ibindi biyobyabwenge abasaba kubireka amazi atararenga inkombe.

Brig. Gen. Eugene NKUBITO yabwiye abitabiriye iyi nama bose ko bibabaje cyane kuba abantu bahabwa umutekano usesuye na gahunda zibateza imbere ariko ntibabihe agaciro ahubwo bakabona ko ari umwanya wo kwikorera ibidafite umumaro. Yashoje abasaba kwisubiraho bagahesha agaciro uwakabahaye bakora ibiteza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Abaturage bitabiriye iyi nama bifuje ko itegeko ryo guhana utunda cyangwa uvuruza ibiyobyabwenge ryavugururwa hagashyirwaho irigena igihano kiremereye ku buryo ababikora bajya batinya. Bagarutse ku gihe abajura bari basigaye bambura umuntu ku ngufu ku manywa y’ihangu, hakajyaho itegeko ryo kujya babarasa ku manywa bikaba ubu byaracitse burundu. Bamwe mu baturage bayicuruzaga bakabireka, bavuze ko ntacyo bungutse kuko amafaranga bakoreraga iyo yabaga abaye menshi yabaga ari ibihumbi bitatu gusa (frw 3,000).

Guverineri yababwiye ko icyabazanye nta kindi uretse gutangariza abaturage bo muri iyi mirenge ko kanyanga n’ibindi biyobyabwenge biza mu mashi biturutse mu gihugu cya Uganda bicitse burundu kuva none. Yakomeje ababwira ko Leta itazigera inanirwa no kurwanya abacuruza ibi biyobyabwenge  abasaba kugira uruhare rugaragara rwo kugaragaza buri wese uyicuruza n’uyinywa.

 

Bikorewe I Gicumbi, kuwa 13/07/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*