None kuwa 03/07/2018 Umuyobozi w'Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix ari hamwe n'Umuyobozi wa Burigade ya 503 Col Sam Baguma, Umuyobozi wa Polisi mu karere SP Karagire Gaston bagiranye inama  n'abaturage b’imirenge ya RUVUNE na MUKO begereye ishyamba rya Leta rizwi ku izina rya GBK. Ni nyuma y’aho bamwe mu baturage bigabije iryo shyamba bakarisarura nta burengenzira bafite.

Col. Sam Baguma yabwiye abaturage b’iyi mirenge biganjemo urubyiruko, ko u Rwanda rufite umutekano usesuye akaba ari yo mpamvu ubu ingabo z’igihugu ziri mu rugamba rwo guteza imbere abanyarwanda n’igihugu muri rusange . Yababwiye ko abantu bigabiza iri shyamba ari babandi badashaka kugendera mu murongo leta ishyiraho ahubwo bakirwa biyahuza ibiyobyabwenge bityo abasaba kubyirinda kuko ari yo ntandaro y’ibi bikorwa bibi. Yagize, ati: “kuki twaba isoko ry’ibiyobyabwenge, amashashi n’ibindi? Nimukoreshe amahirwe Leta yabahaye mwiteze imbere”. Yashoje ababwira ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo bakaba bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora asaba n’abaturage kudahishira ababikora ahubwo ko bagomba kujya abantu badashaka gukora kuko bahombya igihugu.

Umuyobozi wa Polisi yabagaragarije itegeko rihana abantu bangiza ibidukikije ababwira ko ibyo bakoze atari ukwangiza gusa ahubwo harimo n’ubwigomeke kuko ibyo bakora nta burenganzira bahawe n’urwego rwa Leta rubishinzwe bityo abasaba kugarukira aho.

Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko bahagurikijwe no gufatira hamwe ingamba zo kurwana urugamba rwo guca urugomo n’ubwigomeke ku buyobozi, aho bamwe muri aba bigabije ishyamba bashumuriza imbwa abayobozi baba baje kubabuza. Yababwiye ko bibabaje kuba abaturage bazi akamaro k’ibiti hanyuma bakaba aba mbere mu kuyamgiza. Yagize, ati: “ mwakagombye kuba ari mwe mwakabaye mugira uruhare rugaragara ariko kuko mutabikoze twaje ngo dufatanye gukumira icyo kibazo”. Yashoje abasaba ko mu byo bakora bagomba gukorana mbere na mbere n’ubuyobozi bw’umudugudu kuko bizabafasha neza kugera ku ntego zabo kandi ko buri wese agomba kugira icyo akora kimuteza imbere cyiyongera ku mbaraga kuri gahunda Leta yabashyiriyeho.

 

Bikorewe i Gicumbi, kuwa 03/07/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*