None kuwa 6 Nyakanga 2018 ku Mulindi w’Intwari mu murenge wa KANIGA,Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu bwana NTEZIRYAYO Anastase ari hamwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gicumbi Maj. MFIZI yayoboye umuhango wo gutera inkunga abamugariye ku rugamba batishoboye bo mu mirenge ya CYUMBA, KANIGA na MUKARANGE.

Iyi gahunda yateguwe n’Ibitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’Abahanzi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bakaba bazanye inkunga irimo ibiribwa, bikaba byitabiriwe n’Uhagarariye Ibitangazamakuru n’Abahanzi NTAWUYIRUSHAMABOKO ndetse n’abahanzi barimo UWIRINGIYIMANA Theo uzwi ku izina rya BOSEBABIREBA ndetse n’umukinnyi w’amakinamico uzwi ku izina rya MANYOBWA.

Mu ijambo rye, Uhagarariye ibi bitangazamakuru n’abahanzi yavuze ko iki gikorwa kijyanye no gutegura neza isabukuru y’imyaka 24 u Rwanda rwibuka “Umunsi wo Kwibohora” bakaba bagifatanije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’abandi baterankunga. Baraza bakaganira n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kubereka ko igihugu kizirikana ibyo bakoze.

Umuyobozi w’Ingabo yabashimiye ubutwari bwabo ndetse n’imyitwarire yabo myiza aho batuye aho bagira uruhare mu bikorwa bigamije gukomeza kubungabunga umutekano cyane cyane mu gikorwa cyo kurwanya magendu na kanyanga abasaba gukomereza aho.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu nawe yashimiye aba bose bamugariye ku rugamba ndetse n’abo mu gihugu cyose. Yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere ahagarariye bubazirikana kandi ko bukora uko bushoboye ngo bubabe hafi mu mibereho yabo ya buri munsi. Yashoje ashimira Ibitangazamakuru n’Abahanzi ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kubera iyi gahunda bukora yo kuza gusabana n’aba bamugariye ku rugamba ndetse n’inkunga babagenera.

 

Bikorewe i Gicumbi, kuwa 06/07/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*