Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kanama, 2018 mu murenge wa NYANKENKE mu Kagari ka YARAMBA, habereye ibiganiro n’abaturage ku nsanganyamatsiko igira, iti: “Gira uruhare mu gukumira, Kurwanya no Kurandura Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina, Ubana neza n’uwo mwashakanye ndetse utange amakuru y’uwarikorewe ku Buyobozi bw’Inzego z’ibanze ku gihe; Uzaba utanze umusanzu ukomeye mu kubaka Sosiyete Nyarwanda Itengamaye”.

 Ibi biganiro biratangwa ku bufatanye bwa Ministeri y’Ubutabera ibinyujije muri MAJ ndetse n’Umuryango Utegamiye kuri Leta  RCN Justice & Democratie hagamijwe gusobanurira abaturage amwe mu mategeko ari mo Itegeko Rikumira kandi Rihana Ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, iry’umuntu n’umuryango, irigena imicungire y’umutungo y’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Uyu muryango mpuzamahanga utari uwa Leta (RCN Justice & Democratie) uterwa inkunga n’Ambasade y’Ubwami bwa Suwede mu Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe iterambere (SIDA), ufite intego yo Guteza imbere no gufasha ubutabera bwegereye abaturage n’ibikorwa bya demokarasi muri sosiyeti no mu bihugu biri mu nzibacyuho cyangwa mu nzira y’amajyambere, hamwe no kwigisha abaturage b’iburayi ibyerekeranye no gukumira amakimbirane”.

Mu byo bari gukora ubu harimo gusobanurira abaturage itegeko ry’umuryango n’andi mategeko arwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse n’itegeko ku mutungo. Muri ibi biganiro kandi, baranyuzamo bagakinira aba baturage Ikinamico bifashishije ITORERO MASHIRIKA, bakaba bazajya mu mirenge yindi y’Aka karere irimo RUSHAKI, MUTETE na RUVUNE .

Umuyobozi w’Akarere bwana Ndayambaje Felix yashimiye ubuyobozi bwa RCN ku bufasha ntagereranywa baha inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, babasaba ko bibaye byiza bazenguruka imirenge yose. Yasabye abaturage kujya bakurikira bakamenya amategeko abarengera ndetse bakanamenya aho babariza kuko abenshi usanga baapfusha igihe cyabo n’amafaranga ubusa ku kibazo cyarangijwe mbere.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*