Mu mudugudu wa RUGARAMA, akagari ka CYANDARO mu murenge wa RUVUNE, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2018, Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix ari hamwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka BURERA, GICUMBI na RULINDO Col Sam BAGUMA bifatanije n’abaturage b’uyu murenge mu gikorwa cyo gutangiza “ukwezi k’umuganda”

Muri uyu muganda hakozwe ibikorwa 2 birimo gutunganya umuhanda unyura mu midugudu 5 yo mu Kagari ka CYANDARO, ari yo RUGARAMA, KIGARAMA, NYANKOKOMA, KARAMBO na MUSHESHO ubahuza n’Akagari ka GASHIRIRA.

Ikindi gikorwa cyakozwe ni ukubumba rukarakara zo kuzubaka inzu y’umuntu utishoboye witwa NTIRENGANYA Samuel kuko afite ubumuga. Nyuma y’umuganda abitabiriwe baganirijwe kuri gahunda zinyuranye z’Iterambere begerejwe ndetse n’Imibereho Myiza.

Uyu muganda kandi witabiriwe n’Abagize Urugaga rw’Abagore  mu Muryango wa RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara n’Akarere banaremera Umugore utishoboye aho bamuhaye inkunga yo gucuruza ya    frw 100,000.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Burera, Gicumbi na Rulindo Col Sam Baguma yabasabye mbere na mbere gushyira ingufu mu kwiteza imbere bakorera mu mashyirahmwe kuko byihutisha iterambere. Yagarutse kandi ku mutekano w’igihugu cyacu abibutsa ko wavuye kure bityo ubu u Rwanda rukaba rugeze kure aho ubu ngubu Ingabo z’Igihugu ziri mu bikorwa by’iterambere ry’abanyagihugu ndetse no kubungabunga umutekano w’ibindi bihugu ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage b’uyu murenge ko bagomba kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’umuganda atari muri uku kwezi gusa, ahubwo no mu miganda yindi itegurwa kuva ku rwego rw’Akagari n’umurenge. Yabasabye kandi kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kunganirwa muri gahunda zinyuranye z’imibereho myiza n’iz’iteranbere.

 

Bikorewe I Gicumbi, kuwa 22/07/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*