Mu karere ka Gicumbi kimwe no mu tundu turere, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 habaye ibikorwa by’umuganda mu mirenge inyuranye aho ubuyobozi bw’Akarere n’imirenge imwe n’imwe bwifatanije n’abashyitsi baturutse muri za Minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Amategeko mu Karere ka Gicumbi wari uhagarariye ubu buuyobozi yakiriye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima bwana Nyemazi Jean Pierre bakifatanya n’abaturage b’umurenge wa Cyumba mu gikorwa cyo gucukura imiringoti n’ibyobo bifata amazi atewe n’isuri.

Mu muganda kandi w’uku kwezi hatangijwe ibikorwa bibiri by’impurirane kimwe cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge aho yatangije ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge ku nsanganyamatsiko igira iti:  “DUHARANIRE UBUMWE N’UBWIYUNGE MU MURYANGO” iki gikorwa kikaba kiba buri mwaka kuva  mu 2008 gitangijwe mu rwego rwo gusuzuma uko intambwe igenda iterwa mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Kuva ku mwaka wa 2016 ni bwo hemejwe ko iki gihe kizajya gitangira kuzirikanwaho kuva ku itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka kuko iyi tariki izwiho mu mateka y’u Rwanda gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyacu ku ngoyi y’amacakubiri hagamijwe gusubiza agaciro ubunyarwanda.

Iki gikorwa cyatangijwe ni Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yayo yise “IJWI RY’UMURAYI” igamije gushishikariza buri wese, ni ukuvuga umurwayi, umuganga n’umurwaza kurushaho kwita ku muntu wese ugaragaweho n’uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Bwana Higiro Damase yavuze ko kwita ku murwayi mbere na mbere ari ukumuteganyiriza uburyo bwo kuzivuza indwara itaraza ari byo kumutangira ubwishingane mu kwivuza.

Bwana Nyemazi Jean Pierre yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima idashobora kwihanganira na gato umuganga uwo ari wese byagaragara ko yatereranye umurwayi bityo asaba n’abaturage kujya bita ku murwayi hakiri kare.

 

Bikorewe I Gicumbi kuwa 29/09/2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*