Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018 kuva saa yine za mu gitondo, yasuye akarere ka Gicumbi abanza kunamira imibiri y’inzirakarengane y’abatutsi iruhukiya mu Rwibutso rwa Jenoside ya korewe abatutsi ruri mu Kagari ka GISUNA mu murenge wa BYUMBA rukaba ari urwibutso rwashyinguwemo abiswe ibyitso by’Inkotanyi biciwe mu byobo byari byarahacukuwe.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umyobozi w’Akarere yavuze ko uru rwibutso rufite amateka yihariye ugendeye aho ruri kuko kuva kera hari parike ya Repubulika, hepfo y’aho hari Ikigo cya Gisirikare kandi izi nzego zomba zari zishinzwe kurengera aba bicaga ariko birangira ari bo bahabiciye.

Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo n’Umuco yabwiye abari aho ko kuba abategetsi bariho mu gihe cyabanjirije no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi barishe abo bari bashinzwe kurinda ari ubugwari. Yagize ati: “twongere twibuke amateka twagize, duhe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bigarukwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ko kwibuka bitagomba kuba umwihariko wo guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga buri mwaka gus” .

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe n’ubwo banyuze mu mateka asharira kandi aremereye, anashima ko Gicumbi n’ubwo Gicumbi amahano nk’aya ariho yatangiriye, ari na yo yanabaye irembo ry’amahoro kuko ari ho havuye insinzi yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize, ati:“Gicumbi y’ubu ifite aho itandukaniye n’icyahoze ari Byumba.Tuzarage abana bacu igihugu cyiza.”

Yashoje ashyikiriza Umuyobozi w’Akarere inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (frw 500,000) yo kurwitaho mu birebana n’isuku yarwo, nyuma akomereza urugendo rwe mu murenge wa Ruvune aho yatashye inzu ya MUKANSANGA Eugenie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yubatswe ku bufatanye bwa MNISPOC atanga n’ibikoresho byayo. Yanatanze inka 10, ibikoresho biziherekeza birimo amapompo 10, imyunyu ku miryango 10 na MUKANSANGA Eugenie arimo ndetse anatanga ibikoresho byo mu rugo birimo matela, amashuka, amasafuriya n’ibyo kurya birimo umuceri n’akawunga ku yindi miryango 10.

Mu ijambo rye n’abandi bahawe izi nkunga zinyuranye, bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubahozaho umutima umunsi ku munsi kandi banashima ibyo amaze kubagezaho nyuma y’uko Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu musozi wa NYARURAMA ntacyo yari yabasigiye ariko uyu munsi ukaba utamenya ko byari bimeze bityo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*