None kucyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, mu Kagari ka Cyuru mu murenge wa RUKOMO, ni ho hizihirijwe ku rwego rw’igihugu UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGEZE MU ZA BUKURU, mu Rwanda, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira, iti: “KWIGIRA KWA BURI WESE: AMASAZIRO MEZA”. Umushyitsi Mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame MUKABARAMBA Alivera

Imvo n’imvano y’uyu munsi ngarukamwaka w’abageze mu za bukuru yaturutse k’ukuntu Umuryango w’Abibumbye wari umaze kubona ko abageze mu za bukuru mu bihugu byinshi batari bitaweho uko bikwiye, uburenganzira bwabo butubahirizwa. Watangiye rero kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga kuwa 01 Ukwakira 1991 uyu munsi akaba ari ku ncuro yawo ya 27 wizihijwe naho u Rwanda akaba ari ku ncuro ya 18 kuko rwatangiye kuwizihiza mu mwa wa 2000.

U Rwanda nk’igihugu giha agaciro uburenganzira bwa Muntu n’abageze mu za bukuru barimo, kwizihiza uyu munsi bigamije gukangurira Abanyarwanda gukomeza kwita ku bageze mu za bukuru muri rusange by’umwihariko bakita ku bageze mu za bukuru batishoboye. Mu bikorwa byo kubitaho bakorerwa, harimo kubabonera amacumbi n’ubwiherero byujuje ibyangombwa, kubabonera ubwisungane mu kwivuza no kubaha inka n’andi matungo magufi.

U Rwanda mu guhitamo iyi nsanganyamatsiko igira iti: “KWIGIRA KWA BURI WESE: AMASAZIRO MEZA, rwari rugamije  kongera gukangurira abanyarwanda guha agaciro abageze mu za bukuru cyane cyane bitabwaho mu iterambere ryacyo kugira ngo bazagire amasaziro meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana NDAYAMBAJE Felix mu ijambo rye ry’ikaze, yashimiye Umunyamabanga wa Leta waje kwifatanya n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko abo mu murenge wa Rukomo. Yavuze ko abageze mu za bukuru muri aka karere barenga ibihumbi 22, 452 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ryo mu 2012 bakaba bafashwa muri gahunda zabagenewe, Akarere kakaba gakora uko gashoboye kugira ngo inkunga y’ingoboka bagenerwa ibagerereho igihe.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame Alivera Mukabaranga yagize ati: “Abana bato bari bakwiye kwegerwa bagahabwa umuco wo kudatererana abababyaye kuko ari bwo bizatuma tugera ku iterambere ryacu. Mubegere rero mu midugudu mubahe ibyo muzi byose mu muco, mu mateka n'ahandi kugira ngo umuco utazacika”. Yashoje asaba Ubuyobozi bw’Akarere kurushaho kwegera abageze mu za bukuru kuko bakeneye no kwegerwa kugira ngo babungabunge uburenganzira bwabo, barengera imitungo yabo bakoresheje amasibo kuko butagera kuri bose .

Uyu munsi washojwe no kuremera imiryango y’abageze mu za bukuru 6 ihabwa inka, umunyu wazo, amapompo n’ibinini byo kuzivuza, gusa ziriya akaba ari nke kuko uyu mwaka hazatangwa inka zigera ku 1300 kandi bakazibanda ku bageze mu za bukuru.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*