Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abanyagicumbi barasabwa ko Gicumbi yaba icumbi ricumbikiye ikoranabuhanga

 

Ubwo hatangizwaga mu Karere ka Gicumbi ubukangurambaga bwa #TwagiyeKashiresi ku nshuro ya gatatu, bugamije gukangurira abaturage kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyura no kubona serivisi zitandukanye Abanyagicumbi basabwe kugira Gicumbi icumbi ricumbikiye ikoranabuhanga.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Madamu Uwera Parfaite, yasabye Abanyagicumbi kugira uruhare mu guhindura Akarere kabo “icumbi ricumbikiye ikoranabuhanga.”

Yavuze ko Gicumbi idakwiye kuba gusa izwi nk’igicumbi cy’amateka yo kubohora u Rwanda, ahubwo ko ikwiye no kuba igicumbi cy’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati: “Gicumbi ntikwiye kuba gusa igicumbi cyo kubohora u Rwanda, ahubwo ikwiye no kuba icumbi ricumbikiye ikoranabuhanga.”

Madamu Uwera yashimangiye ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no kubona serivisi ari umusingi w’iterambere ryihuse, ritekanye kandi rirambye. Yasabye abaturage n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’Akarere kugira uruhare mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi.

Ubutumwa butandukanye bwahatangiwe bwibukije ko #TwagiyeKashiresi ari ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwimukira ku buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura no kwakira amafaranga, mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’ubucuruzi no guteza imbere imikoreshereze ya serivisi z’imari.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, abaturage bashishikarijwe kurushaho gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere busanga kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bidakwiye gufatwa nk’uburyo bwo koroshya ibikorwa byo guhererekana amafaranga gusa, ahubwo ko ari na kimwe cyafasha mu kubaka ubukungu bwihuse kandi bufite umutekano.

Madamu Uwera yasabye buri wese kugira uruhare muri uru rugendo, hagamijwe ko Gicumbi iba Akarere k’ikoranabuhanga n’amahirwe kuri bose.

Icyo cyerekezo gishingiye ku guhuza umurage w’amateka ya Gicumbi n’icyerekezo cy’iterambere ry’ahazaza, Gicumbi ikava ku kuba igicumbi cyo kubohora u Rwanda, kugeza ku kuba icumbi ricumbikiye ikoranabuhanga.