Cyumba: Abarimu barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, yasabye abarimu kuba ku isonga mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba gukoresha ubumenyi n’umwanya bafite mu muryango nyarwanda mu kurinda urubyiruko no gutegura ahazaza h’igihugu.
Ibi yabivugiye mu Murenge wa Cyumba kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yifatanyaga n’abarimu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, wizihizwa ku nshuro ya 60 ku rwego rw’isi no ku nshuro ya 25 mu Rwanda.
Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Mu butumwa yageneye abarimu, NZABONIMPA Emmanuel yabibukije abarimu ko ari inkingi y’iterambere rirambye ry’igihugu, abasaba kurangwa n’indangagaciro no guharanira kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Yabasabye kandi kuba mu ba mbere barwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Abarimu turabasaba, ni mube aba mbere mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Muri abantu bajijutse, mwikwemera ko abana batubera ibirumbo kandi ari rwo Rwanda rw’ejo dufite. Mukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije kurinda ubuzima n’ejo hazaza h’abana bacu.”
Yasabye abarimu kandi kuba intangarugero, bagaharanira ko abana bohereza ku soko ry'umurimo baba ari abana bafite ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro, bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Muri ibi birori, Cyumba TSS yashyikirijwe igihembo nk’ishuri ryitwaye neza mu mwaka ushize, nyuma y’uko umunyeshuri waryo yegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Ibirori byanitabiriwe kandi n’abarimu bari mu kiruhuko cy’izabukuru, mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu guteza imbere uburezi no mu kubaka igihugu.
Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa buri mwaka ku wa 5 Ukwakira, ukaba umwanya wo gushimangira uruhare rw’abarimu mu guteza imbere ireme ry’uburezi no gutegura ahazaza h’igihugu.