Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ese ibiruhuko bishobora kuba umwanya wo kurinda no kubaka ejo hazaza h’urubyiruko?

 

Mu gihe abana n’urubyiruko bari mu biruhuko, inzego zitandukanye ziri kongera imbaraga mu kubafasha gukoresha neza iki gihe, zibaha ubumenyi bubafasha kugira imyitwarire myiza no kubungabunga ubuzima bwabo.

Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi hatangirijwe gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyitwarire Myiza, Ubuzima Bwiza.” Iyi gahunda iri kubera mu gihugu hose igamije guhuza abana n’urubyiruko mu biganiro bibafasha kwiyubaka, kwirinda ibibangamira ubuzima bwabo no guteza imbere impano bafite.

Mu kiganiro yagiranye n’ababyeyi n’urubyiruko, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi yibanze ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, avuga ko ari imwe mu mbogamizi zikomeye zishobora kubangamira ubuzima n’ejo hazaza h’umwana. 

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, ku mikurire ye, ku buzima bwo mu mutwe ndetse no ku mibanire ye n’abandi. Umwana ufite ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza ni we uzagira uruhare mu kubaka umuryango n’igihugu." 

Yibukije ababyeyi ko inshingano zabo zo kurera no kurinda abana zitagomba kugabanuka mu gihe cy’ibiruhuko agira ati;"Uburenganzira bw’umwana ntibukuraho inshingano z’umubyeyi. Umubyeyi agomba kumenya aho umwana yagiye, igihe yagendeye, icyo agiye gukora ndetse n’abo agendana na bo n’impamvu agendana na bo n' igihe yagarukiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ahamya ko gahunda nk’iyi ari amahirwe yo guhuza imbaraga z’ababyeyi, inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu kurinda abana no kubategurira ejo hazaza heza aho agira ati: “Turifuza ko ibiruhuko by’abana n’urubyiruko bitaba igihe cyo kudakora cyangwa guhura n’ibishuko, ahubwo bikaba umwanya wo kwiga, kwiyubaka no guteza imbere impano bafite. Uru rubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo, kandi kururinda ni inshingano ya buri wese.” 

Yongeyeho ko ubufatanye bw’ababyeyi ari ingenzi mu gukumira ibibazo bishobora kuvuka mu gihe abana badafite gahunda ibafasha gukoresha neza igihe cyabo.

Yagize ati: “Umwana urindwa uyu munsi ni umuturage mwiza w’ejo. Turasaba ababyeyi gukomeza kugirana ibiganiro n’abana babo, kubakurikirana no kubafasha guhitamo ibyubaka ubuzima bwabo.”

Ku ruhande rw’Intumwa ya Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Bwana URAMUTSE Gilbert, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abana n’urubyiruko babone umwanya wo kwiga ibirenze amasomo yo mu ishuri.

Yagize ati: “Ibiruhuko ni amahirwe yo kongera ubumenyi, kumenya amateka yacu, guteza imbere impano no kwiga ibintu bifasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza.”

Muri iyi gahunda, abana n’urubyiruko bazahabwa ibiganiro ku ngingo zirimo amateka y’u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, kwihangira umurimo, isuku ku mubiri n’izindi ngingo zibafasha kwiyubaka. Hazabaho kandi ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bizafasha urubyiruko gusabana, kumenya impano bifitemo no gufashwa kuziteza imbere.

Mu gihe cy’ibiruhuko, iyi gahunda ifatwa nk’uburyo bwo guhuza imbaraga mu kurinda abana n’urubyiruko ibibangamira iterambere ryabo, no kubafasha kuba abaturage bafite indangagaciro n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.