Gicumbi yegukanye igikombe cy’igihugu mu bwizigame bwa Ejo Heza
Akarere ka Gicumbi kegukanye igikombe cy’Akarere kahize utundi mu gihugu muri gahunda y’ubwizigame bwa Ejo Heza, nyuma yo kugera ku gipimo cya 142,6% cy’umusanzu wari uteganyijwe.
Iki gihembo cyashyikirijwe Akarere ka Gicumbi kuwa 29 Ukwakira 2026, mu muhango wo guhemba uturere twitwaye neza muri gahunda ya Ejo Heza n’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke.
Ubuyobozi bw'Akarere busanga ibi byaragezweho binyuze mu gushyira hamwe kw’inzego zitandukanye, kwegera abaturage no kubatega amatwi.
Ubuyobozi bugaragaza ko kugira ngo gahunda za Leta zigere ku musaruro ufatika, ari ngombwa gusobanurira abaturage akamaro kazo, kumva ibibazo n’ibitekerezo byabo no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice muri gahunda ya Ejo Heza, umuturage ari we shingiro ry’ibikorwa n’umusaruro utegerejwe. Akomeza avuga ko kumufasha gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira no kumushishikariza guteganyiriza ejo hazaza ari intambwe ikomeye mu kubaka Igihugu n'amasaziro meza y'abageze mu zabukuru.
Ejo Heza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ifasha Abanyarwanda guteganyiriza izabukuru, kugira ngo bazabashe kubona amafaranga azabafasha mu mibereho yabo mu gihe bazaba batagishoboye gukora nk’uko byahoze.
Iki gihembo cyahawe Akarere ni intambwe ishimangira akamaro ko gukorana n’abaturage, kubumva no gushyira inyungu zabo imbere, kugira ngo gahunda zigamije imibereho myiza zibagereho kandi zibafashe kwiyubakira ejo hazaza harambye.