Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abagera kuri 359 bahuguwe ku gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro

 

Abagera kuri 359 bo mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera bitabiriye amahugurwa ku gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro, yateguwe n’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abashobora kugira uruhare mu gukumira impanuka no gutabara igihe zibaye.

Aya mahugurwa yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi, ku wa 5 Ugushyingo 2026, ku bufatanye n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.

Abayitabiriye bo mu nzego z’umutekano, ibigo byigenga, urwego rw’abikorera, urubyiruko rw’abakorerabushake, ibigo by’imari, amahoteli, utubari na resitora, amasoko, sitasiyo za lisansi, ibigo by’ubuzima bahawe amasomo yibanze ku kumenya impamvu zitera inkongi n’uburyo bwo kuzirinda, kuzimya umuriro hifashishijwe kizimyamwoto n’amazi, ndetse no guhangana n’inkongi zituruka kuri Gaz na essence.

Ishami rya polisirishinzwe kuzimya inkongi ryasobanuriye abitabiriye ko zimwe mu mpamvu zishobora guteza inkongi zirimo kujugunya ibisigazwa by’itabi ahatabugenewe, gukoresha nabi ibikoresho by’amashanyarazi, imikoreshereze idahwitse ya Gaz ndetse n’inkongi zishobora gutezwa ku bushake.

Abitabiriye bibukijwe ko uburangare mu gukoresha ibi bikoresho bushobora guteza impanuka zigira ingaruka ku buzima bw’abantu, imitungo n’ibikorwaremezo. Basabwe kubahiriza amabwiriza y’umutekano, kugenzura ibikoresho by’amashanyarazi, kunywera itabi ahabugenewe no gushyiraho ibyuma birinda inkuba.

Ku bijyanye no kuzimya inkongi, abitabiriye basobanuriwe ko igikoresho gikoreshwa kigomba guhitamwo hashingiwe ku cyateye umuriro. Urugero nk'amazi, ntakoreshwa mu kuzimya inkongi zatewe n’amashanyarazi cyangwa amavuta, kuko ashobora gutuma umuriro ukwirakwira cyangwa ugakomeza gukara.

Amahugurwa yanaranzwe n’imyitozo ngiro, aho abitabiriye beretswe uko bakoresha kizimyamwoto n’ibindi bikoresho byabugenewe. Bahawe umwanya wo kubyimenyereza, kugira ngo bashobore kwitabara no gutabara abandi mu gihe habaye inkongi.

Abahuguwe basobanuriwe ko gukumira inkongi bisaba ubufatanye n’ubushishozi bw’abakoresha ibikoresho bishobora kuziteza, cyane cyane ahahurira abantu benshi n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi ngiro inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu gukumira inkongi, kugabanya ingaruka zazo no kurengera ubuzima bw’abaturage n’imitungo yabo.