“Iterambere rirambye rishingira ku baturage bagira uruhare mu bibakorerwa n’abayobozi barangwa n’ubunyangamugayo” — Guverineri Mugabowagahunde Maurice asaba Gicumbi gushyira imbere imiyoborere myiza
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Gicumbi gushyira imbere imitangire ya serivisi inoze, guteza imbere uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no kurangwa n’imyitwarire iboneye, avuga ko ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.
Ibi yabigarutseho ku wa 31 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Gicumbi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuryango ushoboye kandi Utekanye, Umusingi w'Imiyoborere myiza”, yahuje inzego z’ubuyobozi, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye abaturage, mu kurebera hamwe aho gahunda z’iterambere ry’Akarere zigeze ndetse n’ingamba zo gukomeza kuzihutisha.
Mu butumwa bwe bwo gutangiza iyi nama, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko gutanga serivisi nziza bidakwiye gufatwa nk’inshingano zisanzwe gusa, ahubwo bigomba kuba umuco uranga inzego zose zegerejwe abaturage.
Yagize ati: “Abaturage bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibyo bashoboye kwikorera ntibagomba kubitegereza nk'ubufasha, ahubwo ubuyobozi bukabunganira mu birenze ubushobozi bwabo.”
Guverineri yasobanuye ko imbaraga z’abaturage n’ubufasha bwa Leta bigomba kuzuzanya, kugira ngo ibikorwa by’iterambere birusheho kugira umusaruro urambye kandi bigire uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yongeye kwibutsa abayobozi ko bafite inshingano yo kuba intangarugero mu kazi kabo, abasaba kwirinda imyitwarire ishobora kudindiza iterambere, irimo ruswa, kutuzuza inshingano, kutuzuzanya mu kazi, ubunebwe n’izindi ngeso zitajyanye n’indangagaciro z’umuyobozi ukorera abaturage.
Ati: “Abayobozi bagomba kurangwa n’ubwitange, kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo kugira ngo bakomeze kubaka icyizere abaturage bafitiye inzego zibayobora.”
Mu zindi ngingo zagarutsweho muri iyi nama harimo gukomeza kwimakaza isuku mu bikorwa bya buri munsi, cyane cyane mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa mu miryango no mu birori, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Guverineri Mugabowagahunde yanagarutse ku myitwarire igaragara mu rubyiruko rumwe na rumwe, asaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kurushishikariza umuco wo gukora, kwirinda imyitwarire mibi ndetse no kubahiriza indangagaciro nyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo.
Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Gicumbi yabaye umwanya wo kongera gushimangira ko imiyoborere ishingiye ku nshingano, uruhare rw’abaturage n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari inkingi zikomeye mu kwihutisha iterambere ry’Akarere.
